Nyanza: Hari abamaze imyaka igera muri ibiri nta rubuto bakoza mu kanwa

Hari abaturage bo mu Karere ka Nyanza mu murenge wa Muyira bavuga ko kutagira ingemwe z’ibiti by’imbuto ziribwa bituma hari abamaze imyaka irenga ibiri batarya imbuto, Kuba batihingira imbuto mu mirima yabo ngo bituma zibahenda ku isoko.

Damien NYAKAYIRO w’imyaka 68 tumusanze mu mirimo y’ubuhinzi mu murima we uri mu Kagari ka Nyundo mu murenge wa Muyira, n’ubwo yatubwiye ko  amaze amasaha 24 ariye urubuto rw’Avoka yatwemereye ko avugishije ukuri mbere y’ayo masaha yaheruka kurya imbuto cyera.

Ati“Ku wa gatatu naraziriye,nariye urubuto rw’Avoka ariko ntabwo nar nziheruka.”

Muzehe Nyakayiro na bagenzi be bo muri uyu murenge bahuriza kukuba imbuto zarabaye nk’imbonekarimwe biterwa n’uko ku isoko zifatwa nk’izikosha nyamara bakaba batanabona ingemwe zo kwihingira ibiti by’izo mbuto.

Nyakayiro ati“None se muri Pepiniyeri(Pépinière) zibaye zitarimo hari ahandi zaba ziri ?”

Mugenzi we ati“Maze nk’imyaka ibiri ntarya akabuto nikuriye mu murima mu kwanjye,imbuto ku isoko zirahenze cyane.”

Aba baturage basanga baramutse begerejwe ingemwe z’ibiti by’imbuto ziribwa byaborohera kuzirya dore ko baba bazisarura mu mirima yabo bikanabafasha gukemura ibibazo by’imirire mibi.

“Nk’ipapayi naryo urabona riri mu mbuto rimwe ni ukurigura amafaranga 200 inaha niko igura,tubifite tukabyiterera twaba tugize amahirwe.” Umwe mu baturage bo mu karere ka Nyanza.

Ikibazo cy’ingemwe z’ibiti by’imbuto ziribwa muri aka Karere  by’umwihariko mu murenge wa Muyira kinazwi n’inzego zishinzwe ubuhinzi muri aka gace, Antoinette UWAMBAJIMANA ushinzwe ubuhinzi muri Muyira arasobanura igiteganywa gukorwa kuri iki kibazo.

Ati “Ni ikibazo cyatangiye gukorwaho, ibisubizo byatangiye kuboneka, umwaka ushize hano hatewe ibiti 3008 by’Avoka, imyembe n’amacunga. Uyu mwaka naho turateganya gutera ibiti 3000.”

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Kubungabunga Ibidukikije REMA cyo kivuga ko mu mwaka umwe kiraba cyahaye abaturage bo mu turere tune tw’Intara y’Amajyepfo ingemwe z’ibiti by’imbuto ziribwa zigera ku bihumbi 64 muri gahunda yo gutera amashyamba no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima mu gace k’amayaga.

Nkurunziza Philbert ni umuhuzabikorwa w’iyo gahunda yagize ati “Mu turere tune muri uyu mwaka tuzabaha ingemwe z’ibiti by’imbuto ziribwa 64 000 ariko ni intangiriro kuko duteganya buri mwaka kujya dutanga ibiti by’imbuto ziribwa byinshi.”

Mu myaka 5 iri imbere mu turere twa Nyanza, Gisagara, Ruhango na Nyanza REMA irahateganya Ha 25 000 zizaterwaho ibiti bivangwa n’imyaka kandi muri byo harimo n’iby’imbuto ziribwa.

Tito DUSABIREMA