Amikoro macye ari mu bituma hari abahura n’akarengane bakicecekera

Imiryango ihanira uburenganzira bwa muntu ikorera ku butaka bw’u Rwanda iravuga ko hakenewe imbaraga mu kwigisha abaturage kumenya guharanira uburengenzira bahabwa n’amategeko kuko ngo hari benshi bahohoterwa ntibamenye inzego bagana kandi ngo usanga bifitanye isano n’amikoro macye y’umuturage.

Kuba hari benshi mu baturage bumvikana mu bitangazamakuru bavuga akarengane bakorewe n’abayobozi Komisiyo y’igihugu y’uburengenzira bwa muntu ibigaragza nk’igipimo cyiza cyerekana ko abanyarwanda bamaze kumenya uburengenzira bwabo kandi bazi no kubuharanira.

Marie Claire Mukasine ni Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu ati “ Kuko umuturage iyo afite ikibazo akigeza ku buyobozi, ubuyobozi bwakirangarana akaba ahamagaye itangazamakuru ati nimumfashe mukore ubuvugizi. Uko bababwira ni nako bazana ibirego no kuri komisiy. Ibirego kandi tuba tubifite byinshi buri mwana turabyakira. Bigaragaza rero ko umunyarwanda azi uburenganzira bwe kandi abuharanira, niyo yaba yarazungurutse mu nzego akumva ataranyuzwe araza akaza no muri izo nzego kugira ngo ababwire ngo njye ndabona hariya hantu uburenganzir abwanjye butarubahirijwe.”

Nubwo hagaragzawa ko abaturage benshi bamaze kumenya uburengenzira bahabwa n’amategeko ndetse bazi kuburahanira , mu mboni y’imiryango iharanira uburengenzira bwa muntu mu Rwanda yo isanga inzira ikiri ndende ko ngo ngo hari benshi mubaturage bahura n’akarengane ntibamenye icyo bakora ngo barenganurwe kandi ngo ahanini usanga bifitanye isano n’amikoro macye y’umuturage.

Dr Ryarasa Nkurunziza umuvugizi wa sosiyete civile Nyarwanda aragira ati “Navuga ko ari inzira ikiri ndende birasaba gushyiramo ingufu, bigasaba ko n’amikoro yakongerwa kubera ko abaturage bari mu byiciro bitandukanye mu bijyanye n’ubumenyi no gusobanukirwa. Navuga ko hagikenewe ingufu ariko n’abanyamakuru kubera ko buri munyarwanda wese yumva radio, ubiu radiyo zagiye kuri telephone birasaba n’ubufatanye n’itangazamakuru mu kurushaho kwigisha abaturage kugira ngo barusheho kumenya uburenganzira bwabo.”

Hashize imyaka Ine (4) mu Rwanda hashyizweho  ihuriro rihuza Komisiyo y’igihugu y’uburenegnzira bwa muntu na Sositeye Sivile Nyarwanda zirahanira uburengenzira bwa muntu nk’uburyo bwo kwirinda guhangana mu kugenzura uko uburengenzira bwa muntu bwubahirizwa mugihugu.

 “ Abantu ntibaba babereyeho kugira ngo bahangane ahubwo babereyeho kugira ngo buzuzanye . Ikindi ni ubwuzuzanye mu bwigenge, umuryango ukamenya ko nawo ufite uruhare mu gukora gahunda nziza zizana impinduka ku banyarwanda, noneho mufaratanya ariko nawe wabanje kwiyubaka.” Marie Claire MUKASINE uyobora  Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu abisobanura.

Mu bihugu bitandunye hakunze kumvikana ukutavuga rumwe ku ngingo z’uburengenzira bwa muntu hagati ya Leta na Sosiyete Sivile. 

Kuri ubu mu Rwanda hari gusumzwa amahame agomba kungenga  imikoranire hagati ya sosiyete Sivile ziharanira uburengenaira bwa muntu  na Komisiyo y’igihugu y’uburengenzira bwa muntu, ibi ngo bihamije  ubwuzuzanye mu guteza imbere uburengenzira bwa muntu.

Daniel HAKIZIMANA