Karongi: Urugo rwari rwaroretswe n’amakimbirane rutanga ubuhamya bw’uko rwayikuyemo

Ikibazo cy’amakimbirane mu miryango ni kimwe mu bibazo bikomereye  umuryango nyarwanda ,kirimo kugira ingaruka mbi zitandukanye zirimo kwicana kwa hato na hato,ubukene n’ibindi, umuryango wakemuye ikibazo cy’amakimbirane uvuga ibyo umaze kwigezaho.

Umuryango wa Nyirahabiyaremye Specoise na Ntigashira Thomas uvuga ko wabayeho mu makimbirane yabatezaga ubukene bwari bugeze n’aho kubuza abana babo kwiga, bakaza kuyasohokamo babifashijwemo n’umuryango uharanira guteza imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, umugabo abigizemo uruhare (RWAMREC).

Nyirahabiyaremye Specoise utuye mu kagari ka yagize ati” ntawavugana ni undi buri wese yakoraga ibye,nagira icyo mvuga ubwo intonganya zikazamuka, abana bacu bageraho bava mu ishuri kubera ko twanze kumvikana aho amafaranga azava”.

Umugabo we Thomas Ntigashira avuga ko nk’umugabo yumvaga amafaranga y’urugo nta mpamvu yo kuyashyira hamwe n’umugore.

Ati “Amafaranga nabaga mfite ntiyamenyaga icyo nayakoreshaga, numvaga umugore nta gitekerezo yampa cyangwa ngo agire icyo ambuza gukora kuko navaga mu kabari yagira icyo avuga ubwo nkamutongany, bityo agaceceka.”

Nyuma y’uko uyu muryango uhuguwe nna RWAMREC, ugatangira kwitabira umugoroba w’imiryango  ,waje guhinduka utangira kubana neza batangira no kugira iterambere mu rugo. Bavuga ko basanze ubukene bwaraterwaga no kutumvikana.

Thomas Ntigashira ati “ Nasanze twarasigaye inyuma, twashyize hamwe turahinga tugira imirima y’icyayi, turihira abana bacu bari mu ishuri, ubu turafatanya kandi turi umuryango wifashije.”

Nyirahabiyaremye Speciose yungamo ati “Nyuma yo kujya mu mugoroba w’ababyeyi umugabo yarahindutse, ubu tujya inama kandi umuryango urishimye, ku buryo gukora imirimo, gucunga umutungo tubijyaho inama bigatuma tubona amafaranga menshi”

Ku ruhande rwa RWAMREC, umuryango ukorera bimwe mu bikorwa byawo mu karere ka Karongi, Umunyamabanga mukuru wawo, Rutayisire Fidele, avuga ko kuba hari abaturage bakibana mu makimbirane biterwa n’uko hari imyumvire mibi bagifite bagomba kwigishwa.

Ati “Ikibazo ni imyumvire igifitwe n’imwe mu miryango, ariko abo twigishije barahindutse kandi byatanze umusaruro. Biragoye rero kwigisha urugo ku rundi ariko bikozwe abantu bose bagahindura imyumvire, urugo rutarimo amakimbirane ntirwabura gutera imbere,ni ugukomeza kwigisha.”

Nubwo uyu muryango uvuga ko imyumvire igenda ihinduka, ngo haracyari urugendo kuko abagomba kwigishwa ari benshi nkuko byemezwa n’umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Madame Ingabire Assumpta. Avuga ko umuryango witabiriye umugoroba w’ababyeyi bigoranye ko wagirana amakimbirane, bityo  agasaba ko imiryango yose yajya iwitabira.

Agira ati “Amakimbirane  mu miryango ni ikibazo ariko cyanahagurukiwe. Byagaragaye ko umuryango witabira umugoroba w’ababyeyi utagira amakimbirane. Ni ugukomeza kwigisha rero kandi hakabamo ubufatanye inzego zose, abafatanyabikorwa bacu, abaturage bacu twese tugafanya kandi bizatanga umusaruro.”

Umuryango wa Thomas Ntigashira na Nyirahabiyaremye Specoise wemeza ko nyuma yo kuva mu makimbirane ubu bakoze umushinga wo guhinga icyayi ubaha amafaranga hagati y’ibihumbi 15 na 20 Frw ku kwezi.

Yvette UMUTESI