Leta nifungure utubari -Abaturage

Bamwe mu baturage bo mu mujyi wa Kigali barasaba leta gufungura utubari  n’ibindi bikorwa bike bitarafungurwa kuko naho hakurikizwa ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid 19 bigashoboka nk’uko ahandi byashobotse.

Kuva icyorezo cya COVID-19 cyagera mu Rwanda muri Werurwe uyu mwaka, Guverinoma yafashe icyemezo cyo gufunga ibikorwa bimwe na bimwe byiganjemo ibihuza abantu benshi  ahantu hamwe.

Uko ubukana bw’iki cyorezo bwagiye bugabanuka, bimwe muri byo  byatangiye kongera gufungurirwa ibindi bikomeza gufunga.

Kugeza ubu bimwe mu bikorwa bimaze amezi asaga umunani  bifunze harimo ibijyanye n’imipaka yo ku butaka, imikino y’amahirwe, kureba imipira muri stade n’utubari.

Hari abaturage mu mujyi wa Kigali bakomeje gusaba Leta gufungura ibi bikorwa, gusa abenshi mu baganiriye n’itangazamakuru rya Flash barimo kwitsa ku tubari.

 Umwe ati “          IMANA idufashije n’akabari kagafungura byibura bakaduha amasaha duhagarariraho. Nawe iyo utekereje  kuva corona yatangira mu kwezi kwa Gatatu, ntabwo ab’utubari bigeze badushyiriraho byibura n’amasaha abiri yo gukora.”

Undi yagize ati “Utubari two wapi! Numva nta n’agatekerezo.”

Mugenzi wabo nawe ati “ Stade ku mupira nabyo ni ikibazo, sinzi niba buriya nabyo bafite ukuntu nabyo babihaniramo intera ku mupira wenda hakajya hajyamo abantu bashobotse. Ho biranoroshye kuko bagurisha n’amatike akwiriye n’intebe. Igihe itike utayifite nta n’ubwo wanajyayo.”

Uyu nawe yagize ati “Nk’utubari sinzi impamvu bakomeje kudufunga.”

Aba baturage baravuga ko kwirinda icyorezo cya Covid-19 bari mu tubari, muri stade  bareba umupira, mu mikino y’amahirwe byashoboka nk’uko n’ahandi byashobotse.

 Uyu yagize ati “Byashoboka cyane kuko nta kidashoboka, ushobora  gutera intebe uzitandukanyije ugahsyiramo metero. Bagashyiraho amasaha n’ubwo batubwira bati saa tatu saa mbiri twakwirinda kuko n’ubu ng’ubu turirinda.”

Mugenzi we nawe ati “Bakubahiriza amabwiriza ariko abantu bakoraga mu tubari nabo bagakomeza bagakora, bakabasha kubaho.”

Undi ati “Bagiye bicara harimo metero byanakunda, nonese ko mu modoka bikunda cyangwa ahandi bigakunda kubera iki mu kabari bitakunda? Ese uwicaye muri restaurant arya ntabwo ari kimwe n’uwanywa icupa?”

Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Soraya HAKUZIYAREMYE, yavuze ko imikino y’amahirwe ndetse n’utubari ko hari haratangiye igenzura rigamije kureba uko byakongera bigafungurwa ariko biza kuba bisubitswe kubera ko ahabera iyi mikino n’utubari ari hamwe mu hakwandurira abantu benshi.

 Minisitiri Hakuziyaremye ati “Imikino itarafungurirwa cyangwa se n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi nk’Utubari  nabyo bitarafungurirwa n’inama y’abaminisitiri yo ku wa mbere ushize,  ntabwo byemerewe gufungurwa. Twabonye ko byaba mu mikino y’amahirwe cyangwa se utubari n’ahantu abantu bajya bakaba baba benshi ahantu hamwe, uko tugenda tukirwanya hari ingamba zishyirwa mu bikorwa kugira ngo n’ibisabwa kugira ngo bemererwe.”

Mu byemezo by’inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kabiri yakomoreye imikino y’amahirwe ariko amabwiriza arambuye akazatangwa na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda.

Ifungwa ry’ibikorwa bitandukanye mu gukumira icyorezo cya Coronavirus, ryateye ibibazo byinshi by’ubukungu, ndetse uyu mwaka byitezwe ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka ku gipimo cya 2%, bikaba byitezwe ko bizagenda neza nibura mu 2021 cyangwa na 2022 ko aribwo umuvuduko w’ubukungu uzaba wasubiye ku kigero wariho mbere y’icyorezo.

Garleon NTAMBARA