France: Abantu batatu bishwe batewe icyuma

Abantu batatu bapfuye mu gitero gikoreshejwe icyuma mu mujyi wa Nice, nk’uko bivugwa na polisi y’Ubufaransa.

Christian Estrosi, ‘Mayor’ w’umujyi wa Nice, yavuze ko buri kintu cyose kigaragaza ko ari “Igitero cy’iterabwoba kuri basilica ya Notre-Dame”.

Polisi yavuze ko umugore umwe yishwe aciwe umutwe.

‘Meya Estrosi yavuze ko ibi ari urwangano rushingiye ku bahezanguni bo mu idini ya Isilamu.

Abashinjacyaha barwanya iterabwoba b’Ubufaransa batangije iperereza.

Uwo mukuru w’umujyi wa Nice yavuze ko ucyekwaho kugaba icyo gitero “yakomeje gusubiramo ‘Allahu Akbar’ [Imana ni yo nkuru] ubwo yari arimo avurirwa aho byabereye”.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Gérald Darmanin yasabye rubanda kutegera aho hantu.

Yavuze ko agiye gutumiza inama y’igitaraganya ku biro bya minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu mu murwa mukuru Paris.

Mu nteko ishingamategeko, aho Minisitiri w’intebe Jean Castex yari amaze gutangira gusobanura uko ingamba za ‘guma mu rugo’ ya kabiri ziteye, hafashwe umunota wo guceceka bibuka abo bapfuye.

Yagize ati “Nta gushidikanya ko iyi ari ingorane nshya ikomeye cyane yibasiye igihugu cyacu”.

Yakomeje asaba abaturage kugira ubumwe.

Mu mwaka wa 2016, umujyi wa Nice wagabwemo kimwe mu bitero byahitanye abantu benshi cyane mu myaka ya vuba ishize muri iki gihugu.

Icyo gihe umugabo ukomoka muri Tuniziya yatwaye imodoka y’ikamyo ayahuranya mu mbaga y’abantu bizihizaga umunsi mukuru ngarukamwaka w’impinduramatwara ku itariki ya 14 y’ukwezi kwa karindwi, yica abantu 86.