Bamwe mu babyeyi baravuga ko banduye cyangwa baketsweho covid-19 batakongera konsa abana babo

Muri ibi bihe Isi yugarijwe na Coronavirus, Ishami ry’umuryango wabibumbye ryita ku bzima OMS iherutse gusaba ababyeyi bagaragayeho COVID-19 cyangwa uri mu kato ko adakwiye guhagarika konsa kandi neza ahubwo ngo aho ari hose akwiye gufashwa kubahiriza icyo gikorwa.

Muri rusange ngo akwiye kurushaho kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ko yakwanduza umwana ariko agakomeza kumwonsa uko bikwiye kandi n’aho yaba ari mu kato akabifashwamo.

Bamwe mu babyeyi bavuga ko aya mabwiriza batayasobanukiwe bakwiye kuyasobanurirwa kuko babona iki cyorezo ari kubana nacyo ,ntikizakome munkokora konsa abana babo.

Hari nabavuga ko hari impungenge ko amashereya yuwanduye covid 19 ashobora kugwannabi umwana.

Umwe mu babyeyi batuye mu karere ka Musanze yavuze ko bumva konsa umwana waranduye coronavirus byaba ataribyo.

Nzagwaneza Emelance yagize ati “Ubusanzwe konsa umwana nubundi tubikorana isuku,twakarabye neza intoki,ariko jyewe ndamutse niketseho ko ndwaye covid 19 umwana wanjye sinakongera kumwonsa kuko urumva naba mfite impungenge ko muri uko kumwonsa nawe namwanduza.”

Nyiransengimana Jeannette nawe yunzemo ati “Kubera ko coronavirus yandurira mu matembabuzi ntago nagira icyizere cy’uko namwansa ntikimugeraho,jywe rero namushakira amata mugihe naba niketseho iki cyorezo.”

Nubwo ababyeyi bafite impungenge zo konsa muri ibi bihe bya coronavirus yibasiye isi n’u Rwanda byumwihariko,ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC giherutse kuvuga ko umubyeyi yagakwiye konsa umwa we niyo yaba arwaye cg akekwaho kwandura icyorezo cya covid-19.

Ishami ry’umuryango wabibumbye ryita ku buzima OMS riheruts gushyira hanze amabwiriza avuga konsa umwa muri ibi bihe bya covid 19 bigomba gukomezza

Ati “Ababyeyi bonsa bakwiye gukomeza konsa abana babo baba bakekwaho cg baranduye covid 19,ubushakashatsi buhari bugaragaza ko amashereka atakwanduza umwana,keretse umubyeyi atabikoranye isuku.”

Ati “Inyungu nyinshi zo konsa ziruta cyane ingaruka zishobora guterwa  n’indwara ziterwa na virusi zirimo na covid -19.”

OMS ivuga ko umubyeyi wonsa agomba kuba yambaye neza agapfukamunwa,yakarabye neza intoki akoresheje amazi meza nisabune cg indi miti yica udukoko mugihe agiye konsa umwana we.

Gusa aya makuru arasa nkaho ataramenyekana ku babyeyi bonsa mu Rwanda.

Yvette UMUTESI