Ishyaka ‘Green Party’ riravuga ko hari icyuho mu mitangire y’amakuru ajyanye n’icyorezo cya Covid-19

Abarwanashyaka b’Ishyaka  Riharanira Demokorasi no Kurerengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda) ritavuga rumwe na Leta baravuga ko hari icyuho mu mitangire y’amakuru kuri COVID-19 muri Rubanda, bikaba bitera bamwe kumva ko itabaho. Ibi babitangaje mu nama ya ‘Bureau’ Politiki y’iri shyaka yabaye kuri uyu wa Gatandatu.

Umwe ati “ Ntabwo twayabonye yuzuye kuko kenshi mu binyamakuru bavugaga ko icyorezo ari kibi yego ariko ntibatugaragarize neza ukuntu cyaje, ukuntu gifata abantu n’ukuntu bapfa. Tukumva gusa ngo abantu barimo gukira kandi abantu barimo gupfa. Ibyo ng’ibyo nibyo twumvaga.”

 Undi ati “Ahantu tudasobanukiwe cyane ko twese ari indwara yadutunguye tutari tuzi, twibaza niba urukingo rw’iyi corona ruriho cyangwa rutariho. Ahandi hantu hatubera urujijo n’ukuntu ujya kumva ukumva ngo umuntu yakizekandi batubwira ko nta muti nta n’urukingo ruhari ibyo nabyo bikatubera urujijo uburyo ki abo bantu bakira kandi batubwira ko nta muti nta n’urukingo.”

Depite Frank HABINEZA umuyobozi mukuru w’ishyaka Green Party yavuze ko abaturage batabonye amakuru ahagije kubukana bw’icyorezo cya COVID 19 ibintu bituma hari benshi birara bumva ko kidahari.

Yasabye Leta n’itangazamakuru gutangaza amakuru yimbitse ku Bukana bwa Coronavirus.

Yagize ati “Cyane cyane amakuru ajyanye n’ubukana bw’iyi ndwara ntabwo twayabonye neza kandi iyo ubonye ku mateleviziyo yo hanze ubona ko corona ari indwara ihari ikomeye cyane, ariko itangazamakuru mu Rwanda ntabwo ryagaragaje neza abarwayi barwaye ahubwo twabonaga batugaragariza ko abarwayi batameze nabi batarembye cyane. Twishyiramo ko corona  atari indwara ikomeye cyane kandi mu by’ukuri ari indwara ikomeye cyane yica. Ni ikintu twabonye cyateje ingaruka mbi ku buryo ubona muri iyi minsi abanyarwanda batangiye gusuzugura corona bakavuga ngo reka da corona ntabwo ihari ngo iba i Kigali kubera ko batashoboye kubona amakuru yenyewe agaragaza ubukana bwayo. ”

Kugeza kuri uyu iki cyumweru mu Rwanda hamaze  kuboneka abantu 5137 banduye Covid-19 , Muri bo 4879  barasezerewe nyuma yo gupimwa bagasangwa nta bwandu bwayo bukiri mu maraso yabo , ni mugihe 35 bitabye Imana.