Abikorera baravuga ko abaturage batakaje ubushobozi bwo kugura (Purchasing Power) bituma hari ababura abakiliya bagafunga imiryango bagahitamo gukorera abandi.
Raporo y’Ubushakashatsi ku murimo n’ubushomeri mu Rwanda iheruka gushyirwa ahagaragara n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare yerekana ko mu mezi atatu uhereye muri Gicurasi kugera muri Kanama uyu mwaka, umubare w’abakorera abandi wiyongereyeho 2.5% uva kuri 59.5% by’abafite akazi bose muri Gicurasi 2020 ugera kuri 62% by’abafite akazi bose muri Kanama 2020.
Ku rundi ruhande umubare w’abikorera wo wagabanutse ku kigero cya 3.1%, uva kuri 34.8% by’abafite akazi wariho muri Gicurasi 2020, ugera kuri 30.7% by’abafite akazi bose muri Kanama uyu mwaka.
Kuba muri aya mezi umubare w’abikorera wagarabanutse ahubwo abakorera abandi bakiyongera, hari bamwe mubikorera bavuga ko bifitanye isano n’ingaruka za Covid-19 zatumye abenshi mubaturage batakaje ubushobozi bwo guhaha bikangira ingaruka kubikorwa by’abikorera bituma bamwe bahura n’igihombo bagafunga imiryango.
Umwe yagize ati “Abaturage barakennye nta mafaranga bafite, bityo rero niba umuturage nta mafaranga afite n’umuntu ukora business (soma bizinesi) nta hantu yayakura.”
Undi yagize ati “Icya mbere leta yadufasha mu kudushakira amasoko yagutse nk’uko mu bindi bihugu bikorwa. Nakubwiye ngo ngenda ndeba ubushakashatsi bw’ahandi gake gashoboka ariko nareba nkasanga turacyari inyuma.”
Abasesengura iby’ubukungu basanga umubare wabikorera nukomeza kugabanuka bizangira ingaruka zikomeye ku bukungu kuko bizatuma imisoro igihugu kinjiza igabanuka bityo bagasanga muri ibi bihe bya COVID-19, Leta ikwiye gushyiraho uburyo bwose bushoboka bworohereza abikorera.
Staraton HABYALIMANA ni Impuguke mu bukungu yagize ati “ Aho bitereye impugenge ni uko uko abantu bagenda bareka gushing uturimo twabo bakirukira kujya gushaka imirimo ahandi birahombya leta kubera ko uko abantu bahanga imirimo yabo niko bagenda bagura ibyo twita tax base, bagura aho leta ikura imisoro.”
“Leta yakoze ibishoboka byos kugira ngo yagure umwuka w’abikorera bakoreramo kugira ngo urusheho kuba mwiza ariko biranakenewe ko leta ikomeza gukurikirana cyane cyane ba Rwiyemezamirimo bato bakareba nib anta nzitizi bagifite. Abenshi njya nganira nabo bamwira ko bagifite ikibazo cyo kubona amafaranga yo gutangiza kubera ko Banko zitaratangira kubizera.”
Hashize igihe Leta itangaje ikigega cya Miliyari 100 z’amafaranga y’u Rwanda agenewe gutera inkunga ibikorwa by’ubucuruzi byagizweho ingaruka na Covid-19.
Icyakora bisa n’aho inzira zinyurwamo mu kubona ayo mafaranga zigoye ukurikije uko Robert BAPFAKURERA Perezida w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda abivuga.
Uyu agaragaza ko abacuruzi batoya batoroherwa no kuyabona kuko aya mafaranga yanyujijwe muri za Banki kandi ko hari banki zitumva neza abacuruzi bato mugihe nyamara ari bo benshi mu gihugu.
Ati “Abacuruzi batoya buriya bagira ibibazo by’uko imikorere yabo Banki itayumva kandi ayo mafaranga yanyujijwe muri banki, iyo ugiye kuyasaba muri banki udafite ibyangombwa bituma bayaguha ushobora kuvayo utayabonye.”
Mu cyumweru gishize hatangizwa ukwezi kwahariwe gushimira abasora, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr. Uziell NDAGIJIMANA yasabye abikorera kwitabira ubufasha Leta yashyizeho kandi aho bahuye n’ibibazo bakabigaragaza kugira ngo bikosorwe vuba.
Minisitiri Dr Ndagijimana yagize ati “Nk’aba nshishikariza abikorera kwitabira ubufasha leta yashyizeho bwo kuzahura ubukungu ndetse no kutugaragariza imbongamizi bahura nazo kugira ngo zikosorwe vuba.”
Igihombo giterwa na COVID-19 kigera mu bice byose by’imibereho ya muntu, kuko nko mubukungu, Ishami ry’umuryango w’Abibumbye rishinzwe Iterambere rigaragaza ko igihombo ku bihugu biri mu nzira y’amajyambere kizazamuka kikagera kuri miliyari 220 z’amadorali y’Amerika ndetse ko mu bihugu bikennye 75% by’ababituye bazaba badafite ubushobozi bwo kubona isabune cyangwa amazi.
Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF, giherutse gutangaza ko muri uyu mwaka ubukungu bw’u Rwanda buzamanuka kuri -0.2 ku ijana, ibi ngo bizaterwa n’ingaruka icyorezo cya COVID-19 gikomeje kugira ku bikorwa bibyara inyungu mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga.
Leta y’u Rwanda igaragaza ko abikorera nibitabira ubufasha yashyizeho ngo bizatuma batanga akazi ku bantu benshi ari nako ubukungu bw’igihugu bwongera kuzamuka.
Daniel HAKIZIMANA