Ubushishozi: Impamvu ituma abayobozi bagenwe badasubizwayo na Sena

Perezida wa Komisiyo ya Politike n’imiyoborere mu nteko ishingamategeko umutwe wa Sena avuga ko kuba nta muyobozi watowe na guverinoma ngo ntiyemezwe bigeze mu nteko ari uko ubu bisigaye bikoranwa ubushishozi.

Avuze ibi mu gihe Sena kuri uyu Kane tariki ya 19 Ugushyingo 2020, yemezaga abayobozi bashyizweho na Guverinoma.

Mu bemejwe harimo Madaleine NIRERE wagizwe umuvunyi mukuru, Dr Anita ASSIMWE yemezwa nk’umuyobozi wo kuzuza inshingano z’ishyirwaho z’ikigo cy’igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana, Amb Robert MASOZERA we yagizwe umuyobozi  mukuru w’inteko y’umuco, Dr Christian SEKOMO BIRAME we yashinzwe kuyobora ikigo gishinzwe guteza imbere inganda NIRDA. na Caritas MUKANDASIRA wongerewe manda ku mwana w’umugenzuzi mukuru ushinzwe ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.

Sena yagaragaje ko abatowe bose basanze bujuje ubunararibonye.

Ni igikorwa gisanzwe giteganwa n’itegeko nshinga ry’u Rwanda mu bubasha bwa Sena.

Umunyamakuru wa Flash abajije impamvu abayobozi bose basabirwa kuba abayobozi nta numwe urasubizwa inyuma, Perezida wa Komisiyo ya Politike n’imiyoborere senateri Lambert DUSHIMIMANA yagaragaje ko byajyaga bibaho  ariko ubu bitakibaho kuko bisigaye bikoranwa ubushishozi hagatorwa abafite ubunararibonye buhagije.

 Senateri Dushimimana yagize ati “ Abayobozi rero bamaze gushyirwaho n’inama y’abaminisitiri cyangwa se na perezida, bakaba bagwa muri ba bandi itegeko nshinga riteganya byanze bikunze baba bagomba kuza kwemezwa  na sena mu kurangiza ya nshingano yayo yihariye. Wenda muri iki gihe cya nyuma ntabwo uri bubamenye ariko bijya bibaho kandi birashoboka, ariko icya mbere nakubwira ni uko kuba ntawe sena iranga ni kimwe kikwereka ko guverinoma ijya kubashyiraho iba yashishoje sibyo? Ijya kubashyiraho nayo yarebye amategeko, ubunararibonye ikareba umuntu ibyo yanyuzemo igasanga uriya muntu arabikwiye.”

“ Yamuzana no muri sena, sena nayo tugasanga arabikwiye kuko buriya ituzanira umwirondoro we ariko tukanagirana nawe ibiganiro kugira ngo twumve ubunararibonye afite. Ariko tunarebe nibyo yanyuzemo byose kugira ngo sena imenye ko wa muntu ibyo yahamagariwe nk’uko guverinoma yabibonye wa muntu koko ko abishoboye. Ariko icya kabiri birashoboka ndakubwira ngo barahari kuko hari ubwo ashobora gushyirwaho ugasanga nk’itegeko rigenga icyo kigo agiye kujyamo cyangwa iyo komosiyo agiye kujyamo hari ibyo isaba  wenda ugasanga  hari ubwo byasobye abantu ugasanga ntibyubahirijwe.”

Ku bayobozi bemejwe uko ari batanu dosiye zabo zasuzumiwe mu nteko ishingamategeko umutwe wa Sena.

Uwagarutsweho cyane muri bo  ni Amb Robert MASOZERA aho bavuga ko izina Mudatenguha riri ku indangamuntu gusa mu madosiye ye ntaririmo, Perezida wa Sena Dr. Augustin IYAMUREMYE yasubije ko bitagakwiye guteza impaka ko ikirebwaho ari ibiri ku indangamantu, ko kuba ritari mu ma dosiye ye bitamubuza kubona amahirwe akwiye.

Amiella AGAHOZO