Minsitiri w’Intebe Dr Edouard NGIRENTE yagaragaje ko ingengo y’imari ya 2020/21 izibanda cyane ku gushyira mu bikorwa ingamba za leta zo kuzahura ubukungu mu rwego rwo kubusubiza ku muvuduko bwariho mbere y’icyorezo cya Covid-19 cyibasiye Isi.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa gatanu mu muhango wo gushimira abasora 34 bitwaye neza mu byiciro bitandukanye.
Minisitiri Ngirente “Ubuyobozi bw’igihugu cyacu rwose bushyigikiye abikorera kugira ngo dukomeze guteza imbere ubukungu bw’igihugu cyacu kuko mudahari ubwo bukungu ntabwo bwaba buhari rwose nagira ngo iki kintu nkemeze. Mu rwego rwo gukomeza guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya covid ku bukungu n’imibereho myiza y’abaturage ingengo y’imari y’umwaka wa 2020/21 iribanda cyane ku gushyira mu bikorwa ingamba za leta y’u Rwanda zo kuzahura ubukungu. Ikigamijwe ni ugusubiza ubukungu bwacu ku muvuduko bwariho mbere ya covid no gukomeza gushyira mu bikorwa gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere twatangiye mu mwaka wa 2017 ikaba izarangira mu mwaka 2024 iyo abanyarwanda twese tumaze kumenyera nka (NST1).”
Minisitiri w’Intebe yongeyeho ko mu myaka nk’itatu u Rwanda ruzaba rwageze ku kigero rwariho mu bukungu hatagize igihinduka
Komoseri w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro Pascal BIZIMANA RUGANITWALI yifashishije urugero yagaragaje ko n’ubwo hari intambwe nziza zigenda ziterwa mu mitangire y’imisoro ariko ngo intambwe ikenewe mu rwego rw’imisoro ntiragerwaho.
“Nk’iyo turebye ku musaruro mbumbe w’igihugu ruracyari hasi tugereranyije n’igipimo mpuzandego cya 24% k’ibihugu bifite ubukungu buciriritse, ndetse n’icya 34% ku bihugu byateye imbere mu bukungu. Iyo tunarebye nanone imisoro leta yigomwa hagamijwe korohereza ishoramari ubu igeze ku gipimo cya 4.4% by’umusaruro mbumbe w’igihugu bikaba bigira nabyo uruhare mu kugabanya igipimo twifuza kuzamuraho uruhare rw’imisoro ku musaruro mbumbe w’igihugu.ubwitabire mu gusora umusoro ku mutungo utimukanwa nabwo turabona bukiri hasi. ”
Mu mwaka w’isoresha wa 2019/20, cyane cyane mu bihembwe 2 bya nyuma byanagizweho n’ingaruka za covid-19 cyakusanyije amafaranga yaturuka mu misoro n’andi atari imisoro angana na Miliyari 1,516.3 z’amafaranga y’u Rwanda ku ntego ikigo cyari cyahawe ingana na Miliyari 1,589.0 z’amafaranga Y’u Rwanda, bihwanye na na 95.4%. n’ubwo iki kigo kigaragaza ko cyabuzeho miliyari 72.8 z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo kigere neza ku ntego cyari cyahawe, hiyongereyeho 6.6% ugereranyije n’imisoro n’amahoro yakusanyijewe umwaka ushize wa 2018/19.
Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro kandi cyagaragaje ko kuva mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2020/21 cyageze kuri miliyali 375.4 mu gihe intego cyari kihaye yari miliyari 354.0.
Igikorwa cyo gushimira abasora kibaye ku nshuro ya 18, cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “DUSHYIGIKIRE UBUCURUZI, TWUBAKE UBUKUNGU BUHAMYE.”
Komoseri w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro Pascal BIZIMANA RUGANITWALI yagaragaje ko intambwe ikenewe mu rwego rw’imisoro itaragerwaho.