Abimuwe Bannyahe inzu barazishima ubwiza bakazigaya ubuto

Bamwe mu baturage bahoze batuye mu midugugu ya Kangondo ya mbere n’iya kabiri n’uwa Kibiraro ya mbere mu gace kahoze kazwi nka Bannyahe kuri ubu bakaba bamaze igihe gito bemeye kuhimuka bakajyanwa mu Busanza mu murenge wa Kanombe, baravuga ko n’ubwo bemeye kwimuka inzu bagenewe ari nto cyane ugereranije n’uko imiryango yabo ingana.

Umunyamakuru wacu wageze mu mazu abo baturage bimukiyemo mu karere ka Kicukiro yasanze hari imiryango igizwe n’abantu 7 iri mu nzu y’icyumba kimwe n’uruganiriro gusa.

Mu mudugudu wa Byimana, Akagari ka Karama mu murenge wa Kanombe uherereye mu karere ka Kicukiro ahamenyerewe nko mu busanza niho imiryango 45 ya mbere yemewe kwimurwa Inyarutarama ahazwi nka Bannyahe yubakiwe amazu, ni ageretse gatatu kandi yubakishije amatafari ahiye, ibikorwa byo kubaka kandi birarimbanije.

Twinjiye mu nzu y’umukecuru Mukankusi Thasiana w’imyaka 80 twasanze amaze iminsi Ibiri yimutse I Nyarutarama.

Ni inzu y’icyumba kimwe n’uruganiriro, gusa ifite ubwiherero n’ubwogero.

Mukankusi abana n’umwuzukuru we umwe, uburiri bw’uwo mwuzukuru buri mu ruganiriro.

 Mukecuru Mukankusi yari usanzwe afite amazu abiri Bannyahe imwe abamo indi akayikodesha akayikuramo ibihumbi 150 ku kwezi namubajije uko yakiriye ubuzima bushya.

Yagize ati “Ni icyumba na salon tu, aha mu ruganiriro harara umwana nanjye mfite akumba gato ndaramo kari inyuma y’aha ngaha ariko ni hato cyane, ariko nta kundi byari kugenda noneho nkomeze nicare hariya kandi abantu batabishaka, mwe mwatwubakiye mutabishaka ko tuhaguma.”

I ruhande rwa Mukecuru Mukankusi hatuye Mukamazimpaka Mediatrice  wimutse avuye muri Kangondo ya kabiri nawe yari afite inzu ebyiri imwe yayibagamo indi akayikodesha ibihumbi 15 by’amafaranga y’u Rwanda ku kwezi.

Mukamazimpaka afite umuryango w’abantu 7,  umugabo we yaba yaje bakaba 8 ariko nawe yahawe inzu y’icyumba kimwe gusa n’uruganiriro namubajije uko baba muri iyo  inzu ingana ityo bangana batyo.

Yagize ati“ Ni ukuvuga ngo batatau turyamana mu cyumba kuko umutware adahari, abandi batatu nkabasasira muri ‘salon’ mu gitondo nkazinga ‘matelas. Umutware ntabwo araza kuko twimutse adahari ariko naramuka aje tuzajya tubasasira muri ‘salon’ bose  cyangwa ndebe uko nashyiramo ikindi cyumba kuko hari ukuntu umuntu ashobora gucamo ikindi cyumba.”

Uretse ubuto bw’inzu abimuwe mu midugudu ya Kangondo ya mbere n’iya kabiri n’uwa kibiraro ya mbere muri Nyarutarama babona ubuzima butandukanye.

Angelique UWAMARIYA yakoraga uturimo tw’ubucuruzi buciriritse akiri I Nyarutarama aragaragaza uko yasanze I seta y’I  Busanza.

Ati “ Ahantu twari turi twari ahantu hari abantu benshi cyane ku buryo nubwo wacuruza inyanya z’ibihumbi bitanu by’amafaranga y’u Rwanda ushobora gukuramo ibihumbi Icumi. Ariko aha ngaha  nta Bantu benshi bari bahagera  ku buryo wavuga ngo njyewe  ndajya kurangura inyanya ndangure ibitunguru  aka kanya ibi bihumbi bitanu wenda  mbibone.”

Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu yemera ko inzu abahoze I Nyarutarama bimuriwemo ari nto ariko igashimangira ko ziruta izo bari batuyemo Prof.  Shyaka Anastase Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu asanga n’ubwo inzu ari nto bishoboka kuzibamo abantu ari umuryango.

“Kuba ari nto nyine ni nk’uko  uri umuryango ufite abana benshi ariko uri umukene cyangwa se ufite ubushobozi bucye. Ubundi ufite abana Batatu uba ukwiye kugira inzu nini cyane ariko se nib audafite ubushobozi  uragira ngo bigende gute? Igikomeye ni uko izi nzu birashoboka kuzibamo uri umuryango, icyo rwose kirashoboka.”

Iyi minisiteri kandi ivuga ko bitarenze ukwezi kwa mbere k’umwaka utaha abimuwe I nyarutarama bazaba bubakiwe isoko.

Inzu 48 nizo zuzuye mu busanza kandi zamaze kubona banyirazo, hari n’izindi ziri kubakwa.

 Biteganijwe ko imiryango 420 ariyo izimuka bannyahe ijya gutuzwa busanza. Gusa abo baturage bakunze kuzamura amajwi bavuga ko bahawe ingurane idakwiye, hari n’abumvikanye mu itangazamakuru bavuga ko batazigera bava ku butaka bwabo I Nyarutarama.

Tito DUSABIREMA