Inshingano ziriyongereye: Perezida Kagame abwira Cardinal Kambanda

Perezida Kagame yibukije Karidinali wa mbere mu mateka y’u Rwanda, ari we Karidinali Antoine Kambanda ko kuba yaragiriwe ikizere na Nyirubutungane papa Francis bigaragaza ko inshingano yari afite ziyongereye.

Umukuru w’igihugu yabitangarije mu gitambo cya Misa cyo gushimira Imana yahaye u Rwanda Karidinari cyabereye mu nyubako ya Kigali Arena.

Perezida Paul Kagame yatangiye ashimira Imana ku byiza ikoreye u Rwanda mu myaka 120 rubonye ivanjiri.

Perezida Kagame ati “ Icyiza cyangwa  ikibi ntikigombera imyaka. Icyiza kiba icyiza n’ikibi kiba ikibi bitewe n’igihe kibereye. Twateraniye hano kugira ngo dushimire Imana ku byiza idukoreye muri iyi myaka 120 tumaze tubonye ivanjiri.”

Umukuru w’igihugu yakomeje ashimira  Cardinal Kambanda ku ntambwe yateye ndetse ko U Rwanda rwizeye ko azakomeza gufata iya mbere mu gukorera Kiliziya neza, ndetse n’Igihugu.

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko iyo umunyarwanda ateye  intabwe byishimirwa n’abanyarwanda muri rusange.

“Ni ishema n’icyubahiro kuri Karidinali Kambanda ndetse n’iby’abanyarwanda muri rusange tutitaye cyane ku myemerere ijyanye n’amadini. Iyo umunyarwanda ateye intambwe kubera ibyo yakoze yaba mu gihugu cyangwa ku rwego mpuzamahanga twese turishima.” Perezida Kagame

Umukuru w’igihugu yakomeje agaragaza ko ikizere Nyirubutungane yagiriye u Rwanda byongerera inshingano Cardinal Kambanda anaboneraho kumwizeza ubufatanye.

“Nongere nifurize mwese abakirisitu, abayobozi b’idini gatolika n’andi madini, Banyarwanda mwese mbifurize ishya n’ihirwe, tubyifurize Kambanda,  uyu munsi wabaye uwe wo kumwakira no kumushimira urwego agezeho no kumwibutsa ko inshingano ziyongereye. Izo yari afite ejo hashize, ubu n’ejo hazaza bishobora kuba byikubye kabiri. n’ubwo agenda akura mu myaka ariko n’imirimo niko yagiye yiyongera. Tuzagerageza twese hamwe kugutera inkunga no gutera kiliziya gatolika inkunga n’abo mufatanyije mwese, kugira icyo twifuza tukigereho.”

Perezida Kagame yagarutse ku mubano w’u Rwanda na Vatican wafashe intera ishimishije, ashimira Papa Francis wakomeje kugaragaza ubushake bwo kuwunoza ndetse “akosora ibitaratunganye mu bihe byahise kandi bitari bikwiye no kuba.”

Ni amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Kiliziya Gatolika mu Rwanda yakunze gushinjwa kugiramo uruhare, ndetse Papa Francis aheruka gusaba imbabazi ku byabaye.

Ati “Ibyo ntabikorera u Rwanda gusa, biragaragara ko abikora n’ahandi ku Isi hose. Ibyo rero na we nta wabura kubimushimira. Turagushimira rero Cardinal Kambanda urwego ugezeho, kandi turizera ko uzafatanya n’abo bashyize imbere gukorera Kiliziya neza, gukorera igihugu cy’u Rwanda neza, gukorera Abanyarwanda neza.”

Mu butumwa bwa Karidinali Kambanda Yavuze ko kuba Nyirubutungane Papa Francis yarahisemo Karidinali mu Rwanda ari iby’agaciro gakomeye.

Ati “Ntawari uzi ko u Rwanda rwagira karidinali, kuba Nyirubutungane Papa Francis yarahisemo gutora karidinari mu gihugu gito, kigezemo ivanjiri vuba, ni iby’agaciro gakomeye.”

Tariki ya 28 Ugushyingo 2020, Mu muhango wabereye I Vatican muri Basilika ya St Pierre, nibwo Nyiricyubahiro Karidinali Antoine Kambanda yimitswe ku mugaragaro na Papa Francis kuba umukaridinali, aba umunyarwanda wa mbere ubigezeho.

Musenyeri Antoine Kambanda yari kumwe na bagenzi be 13 babashije kwitabira uyu muhango wo kwimikwa ngo babe abakaridinali.

Iyi Misa kandi yitabiriwe na Musenyeri Andrezej Jozwowicz, intumwa ya Papa mu Rwanda; abepiskopi baturutse muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo barimo Marcel Madila Basanguka wa Kananga akaba na Perezida w’ihuriro ry’abepiskopi mu Rwanda, u Burundi na Congo; Umwepiskopi wa Goma na Uvira; abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, abayobozi b’amadini n’amatorero n’abandi.

AMAFOTO