Umuhanzi w’umunyamerika Teddy Riley yagiriye inama abahanzi nyarwanda

Umuhanzi w’umunyamerika Teddy Riley wamamaye mu itsinda Black street ryakunzwe n’abatari bake ku isi  uri mu Rwanda ndetse witeguye kuhatangiza imishinga ya muzika,yasabye abahanzi bahakorera gukorera hamwe mu rwego rwo guteza imbere umuziki wabo ku ruhando mpuzamahanga.

Ibi yabitangaje kuri uyu kane ubwo yagiranaga ibiganiro n’ abahanzi bo mu Rwanda byibanze n’ ubundi ku guteza imbere uruganda rwa muziki. Yagize ati” Dukorere hamwe dukore umuziki mwiza,ikihutirwa ni ukwishyira hamwe by’akarusho tugakoresha cyane ikoranabuhanga,uko duteraniye aha duhuje imbaraga byatugeza kure heza ndetse bikarushaho no kuzamura muzika yo Mubiyaga bigali.”

Ikigo cy’ iterambere RDB cyo gisanga  abahanzi bakwiye kwongera urwego rw’ ubwiza bw’ ibyo bakora. Belise Kariza umuyobozi ushinzwe iterambere ry’ubukerarugendo muri RDB yasabye abahanzi nyarwanda  gukora kinyamwuga.Ati”Inama nabagira ni ukugerageza guhindura imikorere ndetse abadamu n’abakobwa barasabwa gutangira kuyoboka uyu mwuga wo kuririmba.”

Abakora mu ruganda rwa muzika barimo  abahanzi,ba Djs,abatunganya muzika,ba managers,abashoramari mu by’umuziki n’abandi bo mu Rwanda banejejwe no guhura n’uyu muhanzi w’umunyabigwi.

Ku ruhande rw’abahanzi ngo inzozi bamaranye igihe zigenda ziba impamo ndetse biteguye gushyira mu bikorwa inama yabagiriye.

Teddy Riley uri  mu Rwanda, ni umwe mu bagize itsinda rya black street ryahanze indirimbo zashimishije abatari bake mu myaka ya za 90 na nyuma yahoo. Uyu mugabo umaze iminsi mu rwanda avuga ko yishimiye uko yakiriwe ndetse agaragaza ko yakunze iki gihugu.

Imwe mu mishinga yitegura gutangiza mu Rwanda irimo gutangiza inzu itunganya muzika,gukorana indirimbo n’abahanzi nyarwanda,ibitaramo no kureshya ibindi byamamare mu bahanzi kugenderera u Rwanda.