Abakora ingendo zo mu Ntara: Kutagarurirwa ibiceri bigiye kudukenesha

Bamwe mu bagenzi bagana mu byerekezo bitandukanye mu ntara baravuga ko bagiye gukeneshwa n’abakozi ba kompanyi zitwara abagenzi kutabagarurira amafaranga y’ibiceri arenga ku matike baba baguze.

Barasaba ko hashyiraho ibiciro by’amafaranga adasaba kugaruzwa nka biriya biceri kuko bayahomba akenshi babwirwa ko yabuze.

Ku biciro by’ingendo zigana mu Ntara byemewe n’amategeko byashyizweho n’ikigo ngenzuramikorere RURA, hari aho usanga urugendo rubarirwa amafaranga agomba kubonekamo ibiceri bito bito.

Urugero umugenzi uva mu mujyi wa Kigali yerekeza mu mujyi wa Rwamagana, yishyuzwa amafaranga 1.260 y’amanyarwanda

Bamwe mu bagenzi bakunda gukora ingendo mu Ntara baravuga ko ibiceri bikomeje kubateranya n’abakozi bo muri kompanyi zitwara abagenzi kuko batabibasubiza mu gihe bishyuye amafaranga arenze.

Barasaba ko ibiciro by’ingendo byavugururwa, ibiceri bito bikavaho kuko bigiye kubakenesha .

 Uyu yagize ati “ Ni ikibazo kuko amafaranga yose arabarwa, wenda bashobora kutaguha igiceri cya 20 kandi yagura ijerekani y’’amazi.”

Mugenzi we ati “Ikibazo kirimo ni uko mbabwira ngo nyabasigaremo bakabyanga bagashaka ayuzuye ariko nayabaha ntibangarurire.”

Undi yagize ati  “Turiya duceri badukuyeho byo bakavuga bati niba ari ahantu, urabona nk’i Muhanga kujyayo ku biciro byari bisanzwe  ni amafaranga 1.030. Ubwo rero iyo ubahaye 1.050 y’amafaranga 20 asigaraho. Urumva uko byagenda kose amafaranga kuyakorera aravuna, kandi ku mutima uba wumva udakeye.”

Mu kureba uko iki kibazo gihagaze abanyamakuru ba Flash bageze mu biro bya Kompanyi zitwara abagenzi mu Ntara Ebyiri, basanga imwe muri zo niyo ifite ibiceri bito. Iyindi ntabyo ifite .

Iyi Kompanyi itwara abagenzi  itari ifite ibiceri bito igaruza abakiriya ntiyigeze yemera kuvugana n’itangazamakuru, icyakora umukozi muri Kompanyi yari ibifite Bwana Straton HARERIMANA yemeye ko iki kibazo gikunda kugaragara ariko ko muri ibi bihe barimo kugikemura.

“Birashoboka ko wenda mu yangi makompanyi icyo kibazo cyaba gihari ariko nk’uko mumaze kubyibonera hano Muri Virunga ntabwo ariko biri kuko muje kudusura mudutunguye arko musanze ibiceri tubifite. Nta mukiriya wacu ugira ikibazo uvuga ko atagaruriwe ibiceri. ” Straton HARERIMANA

Umuyobozi ushinzwe kugenzura serivisi zo gutwara abantu muri RURA, Anthony KURAMBA arahagamarira abagenzi kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga kugira ngo batazongera gutakaza amafaranga yabo.

Ubuyobozi bwa RURA buremeza ko bugiye gukurikirana imyishyurire y’amafaranga y’ingendo hagati y’abagenzi n’amagence kugirango mu bihe biri imbere iyi serivisi izarusheho kunoga.

NTAMBARA Garleon