Leta ya Somalia yacanye umubano wa dipolomasi na Leta ya Kenya

Leta ya Somalia yacanye umubano wa dipolomasi na Kenya baturanye.

Lata ya Somaliya yahise ihamagaza abadipolomate bayo bose bakoreraga i Nairobi ndetse iha iminsi irindwi abadipolomate ba Kenya bakoreraga i Mogadishu ngo babe bamaze kuva mu gihugu.

Mu itanagzo ryanyujije mu gitangazamakuru cya Leta , Minisitiri w’itumanaho wa Somalia Osman Abukar Dubbe yagaragaje ko iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo kurinda ubusugire bw’igihugu.

Yagize ati “Leta ya Somalia, ishingiye ku busugire bw’igihugu buteganywa n’amategeko mpuzamahanga…, kandi yuzuza inshingano yayo yemererwa n’itegekonshinga yo kurinda igihugu, ubumwe n’umudendezo by’igihugu, yafashe icyemezo cyo gucana umubano wa dipolomasi na leta ya Kenya.”

Leta ya Somalia ifashe iki cyemezo nyuma y’ibaruwa yo kwamagana igihugu cya Kenya, yashyikirije Minisitiri w’intebe wa Sudan Abdalla Hamdok, uyu akaba anayobora umuryango uhuza za leta zo mu karere ugamije iterambere, uzwi mu mpine nka IGAD.

Somalia yari iherutse gushinja Kenya kwivanga mu bibazo na politike by’icyo gihugu  gusa ibyo leta ya Kenya yabyamaganye yivuye inyuma.