Perezida Kagame yagaragaje ko hari ibyo u Rwanda ruzigira mu muryango mushya w’Ihuriro ry’iterambere

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yavuze ko u Rwanda nk’Umunyamuryango mushya w’Ihuriro OECD Development Centre rishingiye ku muryango mpuzamahanga w’Ubufatanye mu by’Ubukungu n’Iterambere (OECD), rufite byinshi ruzigiramo ariko na rwo rukazagira ibyo rusangiza ibihugu binyamuryango.

Perezida Kagame yabivuze ubwo hizihizwaga isabukuru y’Imyaka 60 y’Umuryango w’Ubufatanye mu b’Ubukungu n’Iterambere (OECD/ Organization for Economic Co-operation and Development).

Yavuze ko ishyirwaho ry’uyu muryango rifitiye akamaro guteza imbere no gushyiraho politiki zigamije kuzamura ubukungu bw’ibihugu n’imibereho myiza y’abaturage.

Yavuze ko by’umwihariko amahame y’uyu muryango aha umwanya abikorera mu bikorwa by’iterambere kandi rukaba rukenewe mu iterambere ry’inganda ku mugabane wa Afurika.

Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yavuze ko  “Nk’uko ibihugu biriho bishyiraho igenamigambi ryo kwikura mu ngaruka z’icyorezo cya COVID, ari ngombwa ko buri wese abigiramo uruhare rwe hatitawe ku kigero cy’iterambere.”

Muri Gicurasi umwaka ushize , u Rwanda rwakiriwe mu Ihuririro rishingiye kuri uyu muryango OECD rizwi nka OECD Development Centre ruhita ruba kimwe mu bihugu bicye byo ku mugabane wa Africira biri muri iri huriro rigizwe n’ibihugu 29.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwishimira kuba ruri muri iri huriro kuko hari byinshi ruzungukiramo.

Perezida kagame yavuze ko  “Nk’umunyamuryango mushya wa OECD Development Centre, u Rwanda rwishimiye amahirwe ruzigira ku bikorwa byiza ariko kandi rukazanasangiza amasomo y’urugendo rw’iterambere ryacu.”

Perezida Kagame yavuze ko Afurika n’u Rwanda bazakomeza gukorana n’uyu muryango OECD mu kubyaza umusaruro amahirwe ahari ku nyungu z’abaturage b’uyu mugabane n’u Rwanda by’umwihariko.