Uganda: Perezida Museveni yavuze ko adateganya guha ubutegetsi abo yise inkorabusa nka Besigye, Muntu, na Tumukunde

Perezida Yoweri Kaguta Museveni yabwiye abamushyigikiye ko nta gahunda afite yo kurekura ubutegetsi kuko asanga nta muntu uhari wo kuba yakorera abaturage ba Uganda ibikorwa byenda kugera kubyo yagejeje ku gihugu.

Ikinyamakuru Chimpreports cyandika ko ubwo yiyamamazaga mu karere ka Rukingiri bwana Museveni yavuze ko azarekura igihe azaba abona hari umuntu wamukorera mu ngata wa nyawe.

Uyu mutegetsi ushaka manda ya 6 yabwiye abaturage ko abantu nkaba Kiiza Besigye na ba jenerali Mugisha Muntu na Henri Tumukunde ari bantu batabasha gutegeka igihugu kuko bakiri no mu gisirikare imirimo yabahaga batayishoboraga.

Aka karere ka Rukingiri gasanzwe kazwiho kuba abambari batavuga rumwe n’ubutegetsi cyane ko aba bagabo bose banahavuka.

Iki kinyamakuru cyandika ko Museveni yanikomye abamusaba kuva ku butegetsi kuko abenshi baba babimusaba kuko bashaka ubutegetsi kandi nta kigaragara babukoza.

Uyu munyapolitiki kuri ubu ahanganye n’abakandida 11 bashaka kumusimbura ku mwanya wa perezida.

Muri aba ariko uza ku isonga ni Kyagulanyi Robert wamenyekanye nka Bobi Wine.

Ndetse kuri ubu ikigo gishinzwe itangazamakuru cya Uganda cyamaze kwandikira ikigo Google gisaba ko yafunga urubuga rwa Youtube rwa Bobi Wine ndetse n’urwishyaka rye kuko ngo rucishaho ubutumwa bwagumura abaturage mu gihe kiri imbere.