Hari abana batandikirwa kwa muganga kubera ikoranabuhanga ritaranozwa

Ikoranabuhanga rikoreshwa mu kwandika abana mu bitabo  by’irangamimerere bikorewe kwa muganga ritaranoga rikomeje kuza ku isonga mu bituma kuri ubu hakiri umubare w’abana bavutswa uburenganzira bwo kwandikwa mu irangamimerere bakivuka.

Tariki 7 Ukuboza Dative UZAMUKUNDA yabyaye umwana w’umukobwa, wavutse ababyeyi be baramaze kumvikana ku mazina azitwa kugira ngo ahite yandikwa mu bitabo by’irangamimerere bikorewe kwa muganga.

Nyuma y’amasaha make Dative Uzamukunda abyariye ku kigo nderabuzima cya Gahanga, umuyobozi wacyo Emmanuel HABARUREMA akaba n’umwanditsi w’irangamimerere muri icyo kigo.

Ari kugenzura umwirondoro w’uwabyaye n’umwana we.

Mu gihe kitarenze iminota 20 Irankunda Kety Kezia wari utarama n’umunsi ku isi, aba umunyarwandakazi wujuje ibyangombwa.

Angelique NYIRABAHIZI na Laurence MUKAKIBIBI  ni ababyeyi  bo hambere bari baherekeje abakobwa babo kubyarira ku kigo nderabuzima cya Gahanga.

 Batunguwe no kubona umwana avuka agahita yandikwa mu irangamimerere, ku gihe cyabo ngo kwandikisha umwana byari umurimo ukomeye mu yindi kuko byasabaga gusiragira ku murenge bikaviramo abana batari bake kwiberaho mu gihugu batazwi kuko batanditse mu bitabo by’irangamimerere.

Angelique NYIRABAHIZI “Ugasanga umwana bamwandikishije amaze nk’amezi atatu ane cyangwa umwaka, ugasanga bamwiciye igihe cy’amavuko.”

“Ukaba ubwo igenda bati muzagaruke ubutaha. Icyo gihe iminsi yose yabaga ari imfabusa.” Laurence MUKAKIBIBI  

N’ubwo kuri ubu kwandika umwana wavutse bikorwa ako kanya igihe yavukiye kwa muganga, bigakorerwa mu ikoranabuhanga hari inzitizi zirimo no kuba umwirondoro w’uwavutse wemezwa n’umuntu umwe gusa ku bitaro.

Ibyo bikaba bishobora gusiragiza umubyeyi wabyaye by’umwihariko ababyara mu bihe bya za weekend.

Habarurema Emanuel ayobora ikigo Nderabuzima cya Gahanga ati “Ntekereza ko ikibazo cyo gusiragira wenda cyanagorana cyaba ku bitaro by’akarere umuntu umwe kunikora ariko mu kigonderabuzima tuba twegeranye na zone yacu.”

Ku rundi ruhande arikoikoranabuhanga ritaranoga neza ni iyindi nzitizi ituma hari abana bavutswa uburenganzira bwo kwandika mu bitabo by’irangamimerere bakivukira kwa muganga.

 Dore nk’ubu mu kwezi kumwe gusa mu bitaro bya Muhima hari abana barenga 100 bahavukiye ariko barinda bataha batanditswe nk’uko bisobanurwa na Jean Paul MUNYANDAMUTSA umuyozi w’agashami gashinzwe imiyoborere n’iterambere mu mujyi wa kigali.

Ati “Sisiteme rero itari yanoga  inavaho kenshi ariyo mpamvu nababwiraga ko hari n’abataha batabandikishije nko bitaro bya muhima twamenye ko mu kwezi kumwe harri abana ijana n’abandi bake barenga ananyeyi babo batashye batabandikishije.”

Zimwe mu nzego zifite mu nshingano irangamimerere zivuga ko kuba ikoranabuhanga mu kwandikira abana bavutse kwa muganga rikiri rishya kubarikoresha bishobora kuba imwe mu mpamvu z’ibibazo bikigaragara muri icyo gikorwa, gusa Mutoni Gatsinzi Nadine umuyobozi w’umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu n’imibereho myiza asanga bakwiye gukomeza gukurikiranwa mu rwego rwo kunoza ubwo buryo bushya.

“Ni sisiteme nshya, abari kuyikoramo ntibari bamenyereye gukora uwo murimo w’irangamimerere, ubwo ni ugukomeza kubegera bo kubafasha.” Mutoni Gatsinzi Nadine umuyobozi w’umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu n’imibereho myiza.

 Kuba umubare w’abana bavukira kwa muganga wararengaga 95% nyamara abandikwa mu bitabo by’irangamimerere mu gihugu ntibarenge igipimo cya 60 ku ijana bisa  n’ibyasembuye igitekerezo cya kwandikira abana kwa muganga mu bitabo by’irangamimerere.

Tito DUSABIREMA