Hari icyizere ko ubukungu bw’u Rwanda bwazihagararaho-Impuguke mu bukungu

Impuguke mu bukungu ziravuga ko hari ikizere ko ubukungu bw’u Rwanda butazazahazwa cyane na COVID-19, ibi zibishingira ku kuba ubukungu mu gihembwe cya gatatu cy’uyu mwaka wa 2020 bwaragabanutseho ijanisha rito ugeraranyije n’igihembwe cya kabiri.

Icyakora kugira ngo ubukungu bukomeze kuzamuka ngo bisaba ko abaturage bitwara neza muri ibi bihe bya COVID-19 kandi bagakora cyane kurusha ibindi bihe byize kubaho.

Imibare y’ikigo cy’igihugu cy’ibarurisha mibare yerekana ko  mu gihembwe cya Gatatu cya 2020 Ubukungu bw’u Rwanda bwamanutseho 3.6 %.

Ese kuba ubukungu bwaragabanutsehoiri janisha  bisonanura iki? Impuguke mu bukungu  Straton HABYALIMANA arasobanura.

Ati “Burya uko abantu bagenda bakora hari ikintu kiyongeraho, ni ukuvuga uko  umusaruro wabo uzamuka niko bizamura n’umusaruro mbumbe w’igihugu. Ariko iyo bavuze ngo byagabanutse ni ukuvuga ngo ibintu bakoze ntabwo byigeze bigera ku rwego uri kugereranya n’ibyariho mu gihembwe gishize.  Iryo gabanuka rero impamvu akenshi rikunze kuba iyo urwego runaka rutagenze neza hari ibibazo byabayeho.”

Mu gihembwe cya gatatu cy’uyu mwaka umusaruro mbumbe w’igihugu(GDP) wageze kuri miliyari 2,482 uvuye kuri miliyari 2,359 Frw wariho mu gihe nk’icyo mu mwaka wa 2019.

Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare kigaragaza ko igihembwe cya Gatatu gisa n’igitanga icyizere ko ubukungu buri kuzahuka ugereranyije n’uko icya Kabiri cyari gihagaze kuko icyo gihe ubukungu bwari bwagabanutseho 12,4% ugereranyije n’uko bwari bwifashe mu 2019 mu gihe nk’icyo.

Nubwo bimeze gutya ariko ,abarebera ubukungu bw’u Rwanda ahirengeye basanga abaturarwanda badashyize ingufu mu kwirinda icyorezo cya covid-19 ari nako bakora cyane nta kizere ko ubukungu bw’igihugu bwazazamuka kukigero kifuzwa.

 “Urabona ko murino minsi abarwayi batangiye kwiyongera cyane ukareba impamvu zibitera zigafatirwa icyemezo, noneho  tugakora ku buryo abantu bose babasha gukora kandi noneho ukoze agakora amasaha akwiriye kuko kugeza ubu mbasha kunyu mu giturage ndeba uko imishinga ikorwa nk’abantu nayigiye ariko ikibazo gihari ni uko umuturage arakora amasaha abiri akajya kwikinira igisoro akajya kunywa ubushera, urwagwa.” Dr Bihira Canisius ni impuguke mubukungu.

Uretse ingaruka ku buzima bw’abantu, icyorezo cya covid-19 cyahungabanyije ubukungu muri rusange bitewe n’ingamba zafashwe mu rwego rwo kugikumira.

Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare kigaragaza ko ingeri y’ubukungu yazahaye cyane kuko ibyiciro  biyigize birimo ubwikorezi, ubucuruzi, uburezi, hoteli na za resitora n’ibindi byahungabanyijwe cyane.

Impuguke mu bukungu zigaragaza ko kugira ngo ubukungu bukomeze kuzanzahuka kurushaho ari uko ibyiciro by’ubukungu byazahaye cyane na covid-19 byarushaho gufashwa.

Impuguke mu bukungu Straton Habyalimana aratanga urugero “Wenda twafata nk’urugero iyo urebye nko ku rwego rw’uburezi impamvu njye mbona rusa nk’aho rutazamutse ni uko mu by’ukuri urebye kwiga ntabwo biratangira ku buryo bunejeje. N’izindi ngeri ni uko, iyo tuvuze nk’amaresitora urabona ko ntabwo ari gukora neza. Nk’izo ni ugukomeza gahunda yo kuzizahura.”

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) ivuga ko ubusanzwe ubukungu bw’u Rwanda bwagombaga kugabanukaho 0,2% kubera icyorezo cya COVID-19, bikaba bitari bikabije ugereranyije n’ibindi bihugu byo ku mugabane wa Afurika icyakora ngo imibare y’abandura COVID-19 nikomeza kwiyongera bizateza igihombo ku bucuruzi bw’imbere mu gihugu n’ubucuruzi mpuzamahanga.

Soraya Hakuziyaremye ni  Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda aragira ati “ Aha rero niho tubona ko iyi mibare ikomeje kwiyongera ibyo byahinduka. Ba mukereragendo ntibabe bakije n’urwego rwacu rwaba urw’amahoteli ndetse n’abari mu bikorwa by’ubucyerarugendo bari batangiye kubona ko ubuzima bugarutse ubwo nabyo bahagarara.”

Ikigo k’igihugu cy’ibarurishamibare kigaragaza ko hari icyizere ko mu Gihembwe cya Kane, ubukungu buzarushaho kuzahuka.

Mu mirimo ikomeje gukora neza harimo n’iy’urwego rw’itumanaho yazamutseho 43% mu gihe urwego rw’ubuvuzi rwazamutseho 6%.

Imibare ya Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yavuye mu gipimo ikusanya iboneka vuba igaragaza ko ubukungu bugenda buzamuka, uhereye ku gihe cya nyuma ya guma mu Rugo, n’ubwo hakiri urugendo rurerure.

 Daniel HAKIZIMANA