Airtel Rwanda yazanye ipaki zo guhamagara zihendutse kandi ku mirongo yose

Sosiyete y’itumanaho ya Airtel Rwanda yazaniye abakiriya bayo ipaki zivuguruye z’Imirongo yose zizanye n’iminota yisumbuyeho ku rugero rw’100%, mu rwego rwo korohereza abakiriya bayo guhamagara imirongo yose nta nkomyi.

Umuyobozi mukuru wa Airtel Rwanda Amit Chawla yagaragaje ko kuvugurura izi paki bigamije kongerera iminota abakiriya b’iyi sosiyete.


Amit ati “Twavuguruye ipaki z’imirongo yose, dutanga iminota myinshi ngo abakirirya babashe guhamagara imirongo yose. Ibi bitumye yanikira izindi pack pack zikoreshwa mu Rwanda”.

Uyu muyobozi yashimangiye ko iri vugurura ryongereye umubare w’amahitamo y’abakiriya bayo.


“ Twongereye umubare w’amahitamo umukiriya afite tuyageza ku ipaki 3 zimara umunsi n’ipaki 3 z’icyumweru, tunakora ibishoboka ngo iminota bahabwa yo guhamagara ku mirongo yose ibe ingana.” Umuyobozi mukuru wa Airtel Rwanda Amit Chawla.

Iyo umukiriya akanze 2553#, ahabwa amahitamo hagati y’ipaki y’umunsi igura make kurusha izindi ku mafaranga 100 ikamuha iminota 10 yo guhamagaza Airtel n’indi minota 10 yo guhamagaza undi murongo hamwe na SMS 10. Ku rundi ruhande, umukiriya ashobora guhitamo ipaki ya 200 y’amafaranga y’u Rwanda imuha iminota 35 ahamagaza kuri Airtel na 35 ahamagaza undi murongo hamwe na SMS 10. Iyi pack nayo imara amasaha 24.

Iri vugurura rizanye n’ipaki z’icyumweru z’imirongo yose zihera ku mafaranga y’u Rwanda 500 , umukiriya agahabwa iminota 50 yo guhamagaza Airtel na 70 yo guhamagara ku wundi murongo hamwe na SMS 10.


Iyi sosiyete yanongereye iminota yari isanzwe itanga ku ipaki y’amafaranga 1000, aho umukiriya azajya ahabwa iminota 160 ahamagaza Airtel na 160 ahamagaza undi murongo hamwe na SMS 10.


Hari n’indi paki y’icyumweru irenze izindi uhabwa ku mafaranga 1,500, umukiriya agahabwa iminota 280 ahamagaza kuri Airtel na 280 ahamagaza undi murongo hamwe na SMS 10.


Umukiriya ushaka kugura ipaki y’imirongo yose, ashobora gukanda 2553# cyangwa agakoresha ‘My Airtel App’ agahitamo ipaki imunogeye.