Centrafrique ni ahantu heza Abanyarwanda bashora imari –PSF

Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda ruravuga ko rwamaze kubona Centrafrique nk’ahantu heza abanyarwanda bashora imari kuko ngo ibyinshi abaturage b’iki gihugu bakoresha bituruka mu bindi bihugu.

Abakurikiranira hafi ibibera muri Centrafrique bavuga ko kugira ngo ibibazo bya Politiki biri  muri iki gihugu  birangire ari uko  ubutegetsi buriho  burangajwe imbere na Perezida Faustin Archange Touadera bwakomeza gushyira  imbaraga mububanyi n’amahanga  kandi abaturage bakigishwa gukunda igihugu bakumva ko ibibazo bafite aribo bazabyikemura ubwabo.

 Dr. Aime MUYOMAMBABO ni Impuguke mu bubanyi n’amahanga n’iterambere ry’isi yagize ati“Burya ku ba afite amahirwe akaba afite ibihugu nk’u Rwanda ni urugero kuba ruri hafi ye, yakagombye kuba arwigiraho akarwigiraho byinshi, kuko umutekano ntabwo ari abanyamahanga bazawuzana ,muri iki gihugu cya Centrafrique. Bashobora kuwuzana ukaba umutekano ukaba uw’igihe runaka aariko ukaba uw’igihe kitarambye, umutekano urambye uzanwa n’abanyagihugu ubwabo.”

Ubutegetsi buriho muri Centrafrique bugaragaza ko bushyize ingufu mu gushaka uko umutekano wagaruka mu gihugu ku buryo mu minsi iri imbere abashoramari batangira gutinyuka gushora imari muri iki gihugu.

 Ibi byagaragjwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Centrafrique Sylvie Baïpo Temon ubwo baheruka mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi.

Yagize ati “Mukurikira amakuru, mwarabibonye ko inyeshyamba zikomeje kugaba ibitero zishaka kubangamira iyo nzira ya  Demokarasi abaturage bahisemo. Niyo mpamvu twakiriye ubufasha bw’ingabo z’u Rwanda n’iz’ibindi bihugu by’inshuti, kugira ngo zirinde abaturage kandi zunganire ingabo za Loni MINUSCA ziri mubutumwa bw’amahoro  kugira ngo zibashe gusohoza ubutumwa bwazo bwo kugarura amahoro, kugira ngo Centrafrique itekane  bityo n’abashoramari batinyuke kuza  mu gihugu.”

U Rwanda ni kimwe mu bihugu biri gutanga umusanzu mu kugarura amahoro muri Centrafrique ndetse kuri ubu rwatangiye gushaka uko abanyarwanda batangira gushora imari muri iki Gihugu.  

Urugaga rw’abikorera mu Rwanda rwabwiye itangazamakuru rya Flash ko rwamaze kubona Centarafrique nk’ahantu heza abanyarwanda bashora imari bitewe nuko ibyo iki gihugu gikoresha hafi ya byose bitumizwa hanze yacyo.

Theoneste NTEGENGERWA ni umuvugizi wa PSF RWANDA.

“Twagize amahirwe hari n’abikorera bahise bajyayo ku ikubitiro bajyanye na RwandAir. Hagiye abikorera  bageze kuri 20, abagezeyo banavuyeyo batubwiye ko hariyo amahirwe menshi ariko bakabona ko hari andi makuru make bashobora gukenera kugira ngo babashe gusobanukirwa neza ibikenewe kugira ngo babashe gukora neza. Gusa icyagaragaye ni uko amahirwe arahari kuko baratubwiraga abati twagezeyo dusanga ibintu byose bitumizwa bivuye mu mahanga.”

U Rwanda rugaragaza ko ruzakomeza kuba hafi y’ubutegetsi buriho muri Centrafrique kandi ko hari amasomo menshi rufite yafasha abatuye iki gihugu kwikura mu bibazo bya Politiki barimo.

“Ndagira ngo mbabwire ko u Rwanda  twiteguye gufatanya na Repubulika ya Centrafrique kugira ngo tubagire inama igihugu gitandukanye n’ikindi, amateka aba atandukanye, imico iba itandukanye, ariko nibura hari ibyo twanyuzemo twagiye tuvamo bishobora kubaviramo nabo kubonamo icyo bavanamo cyatuma bakoresha nanone bakagihuza n’ibibazo biri iwabo n’umuco n’ibindi.” Dr. Vincent BIRUTA ni Minisitiri w’ubabanyi n’amahanga w’u Rwanda.

Muri 2019, u Rwanda na Centrafrique byasinyanye amasezerano y’imikoranire mu ngeri eshatu zirimo umutekano, ubukungu ndetse n’ibijyanye n’amabuye y’agaciro.  

N’ubwo Centrafrique idakora ku nyanja, ifite umutungo kamere urimo peteroli, amabuye y’agaciro nka uranium, zahabu ndetse na diyama, amazi magari akurwamo ingufu z’amashanyarazi.

 Kuri ubu Sosiyete y’u Rwanda ikora ubwikorezi bw’abantu n’ibintu mu kirere, RwandAir yatangiye  ingendo zigana muri Centrafrique mu Mujyi wa Bangui aho zizajya zikorwa inshuro ebyiri mu Cyumweru.

Daniel HAKIZIMANA