Nyagatare: Haravugwa ubutekamutwe bushingiye ku gutegana abagore ku bagabo bubatse

Hari abagabo bumvikana n’abagore babo kugira ngo baryamane n’abandi bagabo babafata bakabaca amafaranga, ibibanza n’indi mitungo itandukanye.

Imvugo gukosha isa nimenyerewe mu baturage bo mu karere ka Nyagatare.

Bayisobanura bagaragaza ko umugabo wagiye gusambana mu rugo rw’undi mugabo bamufatirayo bakamutegeka gutanga Amafarnga, Inzu cyangwa se ibindi bintu by’igiciro cyinshi kugira ngo batamuteza rubanda n’umuryango we agaseba.

Mu buhanya butangwa n’umugore utuye mu murenge wa Mimuli yemera neza ukuntu yavuganye n’umugabo we  kuzana undi mugabo mu buriri bwabo kugira ngo abafate bamusabe ibyo bashaka.

 Umugambi waciyemo uwari inshuti w’uyu muryango  bamuca ibihumbi 600.

Ati  “Nyine twarabipanze n’umugabo, ndamuhamagara uwo mushuti w’urugo araza,  umugabo yarari hafi aho ngaho, umushuti w’urugo yinjira mu nzu muha karibu mu cyumba, tukigera mu cyumba umugabo ahita aza, duhita tumukuramo amafaranga ikibazo twari dufite turagikemura. Kuko aba ari isiri, umugabo aba ari hafi ntabwo mwanabikora. Twamukuyemo ibihumbi  600. Yari umupasiteri rero bakunda kujya muri ibyo bintu kubera ko ari abantu biyubashye cyane ntabwo yakunda kujya ku karubanda, yatinyaga ko abakirisitu babimenya kandi urumva n’ubundi ntiyakongera kubayobora afite izo ngeso.”

Hari n’umugabo wo mu Murenge wa Karangazi utanga ubuhamya bw’uko byamubayeho, yumvikanye n’undi mugore kumusanga iwe, mu gihe bakitunganya ntacyo barakora umugabo we aba arabafashe, none isambu ye yaragiye.

Yagize ati “Ngeze mu rugo nsanga  umugabo ntawe ahubwo yagiye mu nzu. Yamuhishe nyine, ubundi ahit aavuga ngo kariya kagabo kanjye ntakigenda ndashaka ko twibanira. Umugabo aza kuva mu nzu nyuma, ntacyo nari nagakoze. Umugabo ahita ambwira ati wowe n’umugore wanjye mwari muri gukora ibiki? Ese ubu twaryamaniye muri ibi bishyimbo? Aba antaye ku munigo, mba ndatabaje, abantu barahurura, nabo baravuga abti nonese ko agusanze mu rugo rwe kandi ukaba waruri kumwe n’umugore we koko ubwo ntiwamusambanije? Ndakomeza ndabihakana, isambu yanjye irahagendera, ariko urebye bari babipanze.”

Hari umugabo washatse kubigerageza ntibyamuhira, Umugore we akimara kuzana undi mugabo mu buriri, bahise bikorera gahunda, Nyir’urugo aje kubafata asanga umugore we yamutengushye.

Byamuviriyemo gatanya.

Umva ko abisobanura “Umugabo yambwiye ko niba yamufashe yamufashe ni ibye nyine nta n’ikibazo, dore n’ubu ari hariya mu nzu iwanjye.”

Abaturage bo mu bice bitandukanye by’aka Karere baravuga ko ibikorwa nk’ibi by’abagabo bakosha bagenzi babo bimaze gufata indi ntera, kuko imitungo igiye kubashiraho, imiryango imwe irakira , indi irakena.

Barasaba Leta kurwanya ibikorwa nk’ibi kuko biteza amakimbirane mu miryango.

Umwe yagize ati “Hari umugabo nzi utuye hariya kibuye yagiyeyo bamufata inshuro ebyiri biramuhombya kugeza iyi isaha yasigaye ari umujura.”

Undi ati “Mu tugari two hirya nko muri Mimuli ho bimeze nk’ubucuruzi. Hano hafi muri Nteko hari umugabo wahasize moto barasinya ko ayimugurishije. Nyine ugikuramo imyenda ukigera mu cyumba umugabo ahita aza kuko aravuga ati ndagufashe.Ntabwo wajya kwambara ipantalo kuko uba ufite ubwoba kuko bagufatiye mu nzu y’abandi, umugabo ahita akubwira ati ari ukukwica no kuguca amafaranga urahitamo iki? Ubwo uhita utumizaho inshuti yawe cyangwa ukabwira umugore ati nyohereza amafaranga mbonye imari kandi ntayo. Ubwo ya sheik wayimukubita we n’umugore we bakiberahi nyine. Wowe ugasigara uri inzererezi.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buravuga ko bwigeze kumva iby’aya makuru ariko ntibwabiha agaciro.

Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madamu Juliet MUREKATETE, arasaba abaturage guhagarika ibi bikorwa kuko bishobora kubageza kuri gatanya.

“Nabyumvise cyera, nanjye numva koa ri abantu babivugaho, ntabwo numva ko umugabo yahsuka umugore we ngo genda ujye kwitanga kugira ngo uzane amafaranga tubeho, ubwo icyo gihe ose baba bakora akazi ko kwicuruza kandi bitemewe Atari byiza.”

Kugeza ubu abaturage bavuga ko ibikorwa nk’ibi by’abagabo bakosha bagenzi babo bikorwa mu ibanga cyangwa se abananiwe kumvikana inshuti zabo za hafi  zikabumvikanisha.

Garleon NTAMBARA