Kigali: Ukwezi kurashize amashuri afunze, ababyeyi bafite impugenge ko abana bazatsindwa ibizamini bya Leta

Hari abaturage babwiye itangazamakuru rya Flash ko mu bizamini bitandukanye birimo n’icya Leta, abanyeshuri bo mu mujyi wa Kigali bashobora kuzatsindwa cyane ugeranyije n’abo mu Ntara.

Ukwezi kugiye kwirenga amashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye yo mu mujyi wa Kigali afunze mu kwirinda ikwirakwira cya Coronavirus.

Abanyeshuri biga bacumbikirwa bari mu bigo ariko ntibiga  naho abiga bataha bo birumvikana ko bari mu ngo iwabo aho bagirwa inama yo gukurikirana amasomo anyura kuri Radiyo na Televiziyo.

Abasesengura iby’uburezi bagaragaza ko uko byagenda kose hadafashwe ingamba zikomeye nta kabuza abana biga mu mujyi wa Kigali bazadindira mu masomo ugeranyije n’abo mu Ntara bakomeje kwiga.

“ Hari abana bamwe bari mu rugo birumvikana batakaje ubushake bwo kwiga, ntabwo bumva ko gusubira ku ishuri bikiri ngombwa. Hari ukudindira kw’abana mu mashuri bakavuga bati ukurikije imyaka ngejeje 18 nkiri mu mwaka wa kane njye ndumva atari byo, bikaba impamvu zatuma ava mu ishuri. ” Moses GAHIGI ayobora umuryango uharanira kurwanya ubujiji FIYO.

Usibye impungenge z’impuguke mu burezi, hari abaturage babwiye itangazamakuru ryacu ko nabo basanga abanyeshuri biga muri Kigali bazadindira mu myigire  kubera ukwezi bamze batiga kandi ko idindira ryabo ritazatinda kwigaragaza ubwo bazaba bakora ibizamini birimo n’icya Leta.

Umwe yagize ati“Impugenge ya mbere, nk’ubu reba igihe tumaze abanyeshuri barahagaze ngo bari kwigira mu rugo ariko bose siko bafite ikoranabuhanga siko bafite ubushobozi bwa interineti. Kandi mu cyaro bo barakomeje.”

Undi  ati “Niba umunyehsuri wa hano I Kigali atiga uwo mu Ntara ari kwiga kandi bakaba biga amasomo amwe, ejo bundi nibafungura uwa hano muri Kigali akajya kwiga ayo masomo  bizasaba ngo ayigire rimwe kandi ashyiremo imbaraga cyane. Urumva hazabaho ko bimwe abifata ibindi ntabifate.”

Bisa n’aho ari ihurizo rikomereye igihugu ryo kumenya uko cyahangana n’icyorezo cya Covid-19 n’ubuzima bw’amashuri bwakomeza ukurikije ibisobanura bikunze gutangwa n’izengo za Leta.

Gusa abaturage n’impuguke mu burezi hari inama zijya y’uko byakorwa.

Umuturage umwe yagize ati “Njye ndumva icyakihutirwa, amashuri yafungurwa wenda hagashyirwaho uburyo  bwihariye bwo kugenzura ibigo.”

 “Minisiteri y’uburezi n’ibindi bigo biyishamikiyeho byakagombye kwiga  uburyo habaho kwiga neza mtihabeho kudindira” Moses GAHIGI ayobora umuryango uharanira kurwanya ubujiji FIYO.

Ministeri y’uburezi mu Rwanda yo kuruhande rwayo isobanura muri iki  gihe k’icyorezo cya COVID19 ,ibyemezo bijyanye no kukirinda  bifatwa mu burezi nta yandi mahitamo  abantu bakwiye kubyemera gutyo .

Ariko igasobanura ko izakora ibishoboka byose ingaruka ntizibe nyinshi.

Iyi Minisiteri yizeza abanyeshuri biga mu mujyi wa Kigali ko batazandindira nk’uko byumvikana mu bisobanuro bya Minisitiri w’uburezi Dr Valentine UWAMALIYA aherutse kubibwira itangazamakuru rya Leta.

 Ati “Kubera iki cyorezo buriya tuzajya tugena uko amasomo agenda bitewe n;iko gihagaze, kuko uyu munsi dushobora kuba tuvuga ko dufunze umujyi wa kigali ejo ejo bundi byagaragara ko no mu kandi karere naho bibaye ngombwa  tukaba duhagaritse.”

Minisitiri Dr uwamariya akomeza agira ati “Ni ukuvuga ngo tuzagenda tureba umwihariko wa buri   hose ariko icyo tuzako ni uko ntabazasigara inyuma.ubwo tuzagerageza kubikemura mu buryo bumwe cyangwa ubundi tureba iby’ingenzi m’iki cyakorwa.”

Tariki ya 17  Mutarama  2021 nibwo Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko yafashe icyemezo cyo kuba ihagaritse amasomo mu mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye yo mu Mujyi wa Kigali kubera ubwandu bw’icyorezo cya Covid-19 bwagendaga  burushaho kwiyongera cyane cyane muri uyu mujyi.

Nyuma y’aho mu kwezi k’Ukwakira 2020 aribwo iyi  Minisiteri y’Uburezi yari yafashe icyemezo cyo kongera gufungura amashuri nyuma y’amezi arindwi yari amaze afunzwe.

Daniel HAKIZIMANA