Uganda: Depite Kyagulanyi yasabye ko abacamanza 3 bava mu rubanza rwe aregamo Perezida Museveni

Perezida w’ishyaka National Unity Platform ariwe Depite Kyagulanyi Robert wamenyekanye nka Bobi Wine, yasabye ko abacamanza 3 bava mu rubanza mu rukiko rw’ikirenga, aregamo asaba gutesha agaciro itorwa rya Museveni mu matora yabaye mu kwezi kwa mbere uyu mwaka.

Bwana Kyagulanyi aravuga ko aba bacamanza barimo perezida w’urukiko rw’ikirenga bwana Alfonse Owiny-Dollo bafite inyungu muri rwo bityo bakaba batamuha ubutabera bwuzuye.

Ikinyamakuru Daily Monitor cyanditse ko uyu munyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi avuga ko nka Alfonse Owiny-Dollo yabaye minisitiri  muri leta ya Museveni kuburyo azamuhengamiraho ntamuhe ubutabera.

Iyi nteko y’abacamanza 9, Bobi Wine abo yatunze urutoki bose bahoze mu myanya y’ubutegetsi.

Umuvugizi w’Urukiko rw’Ikirenga yabwiye iki kinyamakuru ko ibyo Bobi Wine asaba bidashoboka kandi ko umwunganizi we mu mategeko nta kibazo yabibonyemo mbere y’urubanza.

Umunyamategeko uzwi cyane mu manza zirebana n’ubutegetsi muri Uganda Male Mabilizi nawe aherutse kwandikira urukiko rw’ikirenga asaba ko perezida w’urukiko rw’ikirenga Alfonse Owiny-Dollo ava muri uru rubanza kubera umubano wihariye afitanye na perezida Museveni.

 Muri iyi nteko kandi harimo abafite abavandimwe b’abaminisitiri muri leta ya Uganda, Bobi Wine akabishingiraho avuga ko batamuha ubutabera kuko bazakorera ku gitsure cya shebuja.

ku rundi ruhande ariko ikinyamakuru the East African cyanditse ko Kyagulanyi yavuze ko icyo yise amananiza  muri uru rubanza nigikomeza azakuramo ikirego.

Amwe mu mananiza avuga y’urukiko rw’ikirenga ni nk’aho rwanze kwakira ibindi bimenyetso birenga kumikono yatanze y’abashyigikiye ko itorwa rya Museveni ryateshwa agaciro kuko amatora atabaye mu mucyo.