Abanyakigali barasaba ko Ikinyarrwanda cyahabwa agaciro muri serivisi zose

rw’ikinyarwanda rutagihabwa agaciro kuko nko mu kwaka serivisi impapuro zifashishwa mu mitangire yazo zikigaragaraho indimi z’amahanga gusa Ikinyarwanda kitariho, ndetse ngo no mu mashuri ahenshi uvuze ikinyarwanda ahanwa.

Aba baturage  barasaba inzego zibishinzwe gufata ingamba kugira ngo mu bihe biri imbere uru rurimi rutazacika burundu.

Ibi bivuzwe mu gihe U Rwanda ruri kwitegura kwizihiza ku ncuro ya 18 umunsi mpuzamahanga w’ururimi kavukire uzizihizwa tariki 21 gashyantare 2021.

Uwitwa Jean Claude MBAYIRE yagize ati “Nk’ubu nk’urugero duhuye hari Banki imwe nari mvuyemo kwaka serivisi ariko ntangajwe no kubona kontaro bari bampaye yanditse mu rurimi rw’icyongereza gusa nta Kinyarwanda cyari kirimo, kandi natwe n’abana bacu dufite mu rugo iyo batangiye kuvuga ikinyarwanda tuba twumva ko  bagiye gusigara inyuma  ahubwo tukumva twabashishikariza kuvuga nk’indimi z’amahanga. Inteko y’umuco nayo ubwayo cyereka babanje guha agaciro Ikinyarwanda.”

Alex MUYANGO ati “Biteye agahinda aho ushobora gusanga umwana byibura wiga mu mashuri abanza mu biga mu bigo byiza adashobora kuvuga ikinyarwanda nibura interuro ebyiri. Ndabyibuka neza twiga twakubitirwaga kuba wavuze ikinyarwanda mu gihe turi abanyarwanda twakagombye gukoresha Ikinyarwanda. Ntabwo twumvaga ko tukishimiye. Icyo nasaba Inteko y’umuco ni ukumanuka ikagera hasi, ikagera ku bana natangira kwiga.”

 “Nk’izo ndimi z’amahanga ni nziza pee! Ariko ikinyarwanda cyacu cyagakwiye guhabwa agaciro  nk’abantu tukivukiramo. Yego abenshi bavuga ko bazajya bakura bajya hanze ariko ku bwanjye numva ko kuba wakurira mu Rwanda  byaba byiza kurushaho  aho kugira ngo ujye hanze, yego ni byiza wajyayo  ariko n’ikinyarwanda bakagiha agaciro. Ikinyarwanda bagiha agaciro aho kugira ngo bagahe indimi z’amahanga.” Olivier TUBANAMBAZI

Umuyobozi w’inteko y’umuco Amb.Robert Masozera avuga ko batangiye ubukangurambaga ndetse ko iyi nteko iri gukora imirongo ngenderwaho y’ikoreshwa ry’indimi ku buryo ahatangirwa serivisi hazajya hanagaraagaraho ururimi rw’Ikinyarwanda.

Yagize ati “ Ingamba rero zihari Minisiteri y’urubyiruko n’umuco  kuko ni nabo bakora politiki  noneho natwe tugahsyira mu bikorwa  nk’ikigo gishamikiyeho, ariko miniseteri yacu  irateganya gukora politiki  y’imirongo ngenderwaho ishobora no kuzaba  inasaba ko ahantu hose hatangirwa serivisi izo ndimi cyane cyane Ikinyarwanda kigaragaraho.”

Mu Rwanda, Ikinyarwanda cyemewe n’Itegeko Nshinga nk’Ururimi rw’Igihugu ndetse n’Ururimi rw’Ubutegetsi.

Leta y’u Rwanda yashyizeho Inteko y’Umuco nk’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera, kubungabunga no guteza imbere ururimi rw’Ikinyarwanda nk’uko bigaragara mu Iteka rya Perezida no 082/01 ryo ku wa 28/08/2020 rishyiraho Inteko y’Umuco.

Amiella AGAHOZO