Ibinini by’inzoka biri guhabwa abana byitezweho kurandura indwara zibibasira

Hari ababyeyi bo mu mujyi wa Kigali bavuga ko kuba abana babo bahawe ibinini birwanya inzoka bigiye kuvanaho indwara bahuraga nazo ziva kuri zo nzoka zirimo gucibwamo no kuruka.

Minisiteri y’Ubuzima ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), ku bufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’abajyanama b’ubuzima n’ibigo by’amashuri, batangiye igikorwa cyo guha ibinini birwanya inzoka ku bana bose bari munsi y’imyaka 15.

Ni igikorwa cyatangijwe mu gihugu hose kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Gashyantare  kikazasozwa tariki ya 7 Werurwe 2021.

Bamwe mu babyeyi batuye mu murenge wa Kimihurura bafite abana bahawe ibi binini bavuga ko bigiye kugabanya indwara abana babo barwaraga zituruka ku nzoka no ku mirire mibi.

Umwe ati“ Zirabazahaza cyane, kubera ko hari igIhe usanga umwana yabyimbye inda akabura imbaraga zo kurya, naho ni izo nzoka ziba zamuzahaje.”

Undi aragira ati “Kuba yaruka, yahitwa nizo nzoka ariko kuba babonye imiti ntabwo bizongera kubaho vuba.”

Mugenzi wabo nawe ati “Oya natbwo yaryaga, n;igikoma yewe ntiyakinywaga mbese yari atunzwe n’ibire gusa, ariko ndibaza ko hari icyo biri bumumarire azagira apeti (appétit) akongera akarya. Ubu icyo ngiye gukora ni ukumushakira ibiryo byujuje intungamubiri.”

Iki gikorwa kirimo gukorerwa mu ngo mu gihugu cyose.

Abajyanama b’ubuzima bavuga ko kuva cyatangira kigenda neza, uretse aho bajya bagasanga hari abadahari, gusa ngo iminsi yagennwe izajya kurangira ntawucikanwe.

Hadidja NIKUZE  ati “Biragenda neza, hari abo tugenda tukababura kubera gushakisha mu mujyi namwe murabizi. Iyo tubabuze biba ngombwa ko ejo tuzagaruka kandi nk’uko mubibona hari ababyeyi bamwe bahari  abandi ntibahari. Ibi binini rero by’inzoka rwose bifasha abana  kuko hari abana bakirya barangiza bakituma nk’inzoka nk’icumi. Turabafite dufite ingero nyinshi  kandi umwana wakiriye  agira apeti ntarya akarya.”

ati “Kubera ko iki gikorwa kizamara iminsi 14 uwo dusanze adahari tuzagaruka kumureba ariko abo dusanze bahari  turi kubakira tukabaha  ibinini.” Groliose UWINEZA, Umujyana w’ubuzima mu murenge wa kimihurura

U Rwanda rwiyemeje kurandura indwara zituruka  ku mwanda zirimo inzoka zo mu nda n’izindi.

Ibi binini kandi bizafasha mu kurwanya igwingira ry’abana aho rizava kuri 33% rikagera kuri 19% mu mwaka wa 2024, byitezwe kandi ko bizagabanya abagiraga ikibazo cy’inzoka zo mu nda bangana na 45% muri 2014 bakagera kuri 20% mu mwaka wa 2024.

Hari gutangwa ibinini bya Mebendazore biri guhabwa abana bafite umwaka umwe kugeza ku myaka itanu, ikinini cy’inzoka cya Albendazore gihabwa abana bafite imyaka itanu kugeza ku myaka 15 kikaba kigamije kubafasha kurwanya inzoka zo mu nda, ndetse na ongera ifasha abana kurya bakagira imirire myiza.

Yvette UMUTESI