KENYA: Abanya-Kenya bareke kubyina mbere y’umuziki – Abambari ba Ruto

Abambari ba Visi Perezida William Ruto bavuze ko abanya-Kenya bakwiriye kureka kubyina mbere y’umuziki kuko hakiri kare ko hazabaho itora rya kamarampaka rigamije guhindura itegeko nshinga.

Bamwe mu Badepite n’Abasenateri ubusanzwe batemeraga umushinga wa BBI (Building Bridges Initiative) bavuga ko bazakora ibishoboka byose bakagaragariza rubanda ibibi byo kuba igihugu cyahindura itegeko nshinga

Ikinyamakuru the Standards cyanditse ko hari abategetsi mu Ntara bavuga ko abaturage babo batabonye ibikubiye muri uyu mushinga, ku buryo no mu gihe cyo gutora bagomba kubashishikariza gutora ‘Oya’ ntirihinduke.

Itegeko nshinga rya Kenya rivuga ko uyu mushinga wo guhindura itegeko nshinga ubanza guca mu mitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko, ariko ngo biba ari   ikinamico kuko banabyanze bihita kuko rubanda iba yabihaye umugisha.

Kuri ubu urugamba rw’abadashigikiye impinduka mu itegeko nshinga barimo ni ukuzakangurira abaturage gutora OYA.