Nyagatare: Abahinzi b’ibigori barataka igihombo batewe n’igiciro cy’imbuto

Hari abahinzi b’ibigori bo mu karere ka Nyagatare basaba leta kugabanya igiciro cy’imbuto ndetse n’ifumbire kuko bihenze bigatuma bagwa mu gihombo.

Baravuga ko igiciro cy’umusaruro babona gihabanye n’ibyo baba bawushoyeho.

Kuri ubu Akarere ka Nyagatare niko ka  mbere mu gihugu mu kugira umusaruro mwinshi w’ibigori kuko gaturukamo Toni zirenga ibihumbi 100 ku gihembwe cy’ihinga.

Ubuhinzi bw’ibigori muri aka karere bwitabirwa n’abaturage bo mu ngeri zitandukanye ndetse n’urubyiruko rwatangiye gushoramo imari.

N’ubwo bimeze gutya ariko abahinzi b’ibigori bo ku rwego rwo hasi bo bakomeje gutaka igiciro gito bahabwa n’abaguzi kuko gihabanye kure n’ibyo bashoye bahinga.

Umwe mu bahinzi yagize ati “Igiciro ubu ni amafaranga 180 bari kubiguraho. Igihombo kirimo kuko ukoresha ifumbire ashobora gukuramo nka toni 6. Ariko iyo abaze amafaranga yashyizemo  ayo yakodesheje  asanga ari guhomba.”

Undi ati “Ibigori rwose baraduhenda, amafaranga 1440 niyo twabiguze kandi biri kugura 120 cyangwa amafaranag 100. Urumva ko ari ikibazo kitoroshye. Twifuza ko imbuto yajya itugeraho ihendutse ku buryo buri wese yagira ubushobozi bwo kwishyura cyangwa se no guhinga.”

Baratunga agatoki ifumbire n’imbuto ko bihenze akaba ariyo mpamvu barimo kugwa mu gihombo.

Barasaba Leta kugabanya igiciro kugirango boroherwe no guhinga.

Uyu yagize ati “Ibigori babituzaniye ikilo ari amafarana 1470 kandi twe babitugurira amafaranga 150. Ahubwo twe twasaba ubuvugizi niba baduhenze ku bigori natwe nibaza kubigura babigure hejuru. Iyo byeze tubigurisha amafaranga 150.”

“Ni ikibazo, imbuto ihenda gutyo natwe wenda baje kutugurira bakagombye kuduha agaranga gatubutse.” Undi muhinzi wo mu karere ka Nyagatare

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare ntibwemeranya n’aba baturage ku guhenda kw’ifumbire, imbuto n’igiciro ku gito ku musaruro kuko byose Leta yabibaze igasanga umuhinzi adashobora guhomba .

Umuyobozi w’ishami ry’ubuhinz , Ubworozi n’Umutungo Kamere muri aka Karere Bwana Fulgence MUTABARUKA avuga ko abagurisha kuri make bagomba  gushaka ibigo bibagurira ku giciro cyiza kuko bihari.

Ati “Ku bufatanye na leta hari ibigo bigura umusaruro, tubihuza n’abahinzi banini bafite umusaruro cyangwa n’amakoperative, iyo umuhinzi  yafashe neza umusaruro we  akawanika neza abona igiciro cyiza. Leta igiciro yashyizeho ku bigori bihunguye ni amafaranga  226.  ”

Kugeza ubu ubuhinzi bwiganjemo ibigori mu baturage bo mu Karere ka Nyagatare  bufata umwanya wa 70% .

Ni mu gihe abahinzi b’umwuga bo bagera kuri 60%, bahinga ku buso bungana n’igice cya Hectari kuzamura.

Leta y’ u Rwanda igaragaza ko itanga nkunganire ingana na 40 cyangwa 80 % Ku ifumbire naho ku mbuto igatanga kuva kuri 25% kugera kuri 35% .

Gusa Abahinzi bo bemeza ko n’ubwo babihabwa biburizwamo n’igiciro gito babona ku musaruro .

Ababirebera ahirengeye bagaragaza ko abahinzi bo ku rwego rwo hasi bapfukiranwa n’abacuruzi b’imyaka bakabahera ku giciro gito kubera kutamenya amakuru.

Garleon NTAMBARA