Urwego rw’Umuvunyi rushobora kwamburwa inshingano zigahabwa izindi nzego

Urwego rw’umuvunyi rugiye kwamburwa zimwe mu nshingano zirimo iy’ubugenzacyaha ndetse n’iy’ubushinjacyaha  zishyirwe mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ibugenzacyaha (RIB) n’Ubushinjacyaha Bukuru  bwa Repubulika.

Ubusanzwe itegeko rya 2013 rigenga urwego rw’umuvunyi riruha ububasha bwo gukora iperereza ku byaha bya ruswa n’akarengane ndetse rugafata n’inshingano y’ubushinjacyaha.

 Hari Abasesengura iby’Amategeko bagaragaza ko  ubu bubasha butuma urwego rw’umuvunyi rimwe na rimwe ruvangira  inzego z’ubucamanza kandi rwo ari urwego nyubahirizategeko.

Me Emmanuel SAFARI ni Umunyamategeko, akaba n’umunyamabanga nshibikorwa w’impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa Muntu CLADHO.

Yagize ati “Ingingo y’140 y’itegeko nshinga ivuga ko nk’ubu urwego rw’ubucamanza ntabwo rugomba kuvuguruzwa nta rundi rwego ruruvuguruza, murabizi ko iyo ibintu binaniranye bijya mu bucamanza ariko  icyagaragaraga ni uko  umuntu yaburanaga yagenda yagera  mu rukiko rukuru rw’ikirenga akongera kandi agasubiza urubanza mu muvunyi. Umuvunyi ukongera ugatanga  andi mabwiriza yo kuba bakongera gusubiramo urubanza.rumva ko bihabanye n’itegeko nshinga.”

Kuri ubu inteko ishingamategeko yatangiye gusuzuma umushinga w’itegeko rishya rigenga urwego rw’umuvunyi, rizambura uru rwego zimwe mu nshingano zirimo iy’ubugenzacyaha, ubushinjacyaha ku byaha bya ruswa n’akarengane, no kugaruza imitungo ya Leta.

Izi nshingano zizahabwa  urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) n’ubushinjacyaha bukuru bwa Repubulika.

Icyakora ubwo baheruka kugezwaho uyu mushinga w’iri tegeko bamwe mubadepite bagaragaje impungenge ko ibi bizatuma urwego rw’umuvunyi rutakaza imbaraga mu mikorere.

 Umwe yagize ati “Birasa nk’aho uru rwego ruzaba nta mbaraga nta n’ububasha ruzaba rufite ugereranyije n’uko mbere rwari ruteye, nkaba nibaza niba uru rwego inshingano zarwo zarukoraga nabi ku buryo byaba ngombwa ko ruhindura izi nshingano.”

 Undi mudepite yibajije icyo urwego rw’umuvunyi rusigaranye.

ati “Ku rwego rw’umuvunyi igikorwa nyamukuru bakoraga kandi cyagiriraga abanyarwanda akamaro. Ubu mu by’ukuri hasigaye iki? Nifuzaga ko nyakubahwa minisitiri yadusobanurira impamvu hagiye habaho izi mpinduka kuko byagiriraga abanyarwanda akamaro ndetse natwe iyo twajyagayo hari ibyo twakemuraga ariko ibyinshi hari ibyakemuwe n’umuvunyi.”

Urwego rw’umuvunyi rwo rugaragaza ko kuba rugiye kwamburwa zimwe mu nshingano bizatuma ruruashaho gukora neza ku mpamvu zisobanurwa n’Umuvunyi Mukuru Madeilene NIRERE.

Ati “Bitavuze ngo rwambuwe ububasha, oya! Burya abantu bari kubyumva nabi  ntabwo ari ukwamburwa ububasha  ahubwo nekereza ko ari ukuvurura biganisha mu nshingano navuga yibanze y’umuvunyi. Kuvuna ni ukuruhura, ni ukuvuga ngo na za nzego tuvuga  ubushinjacyaha n’ubugenzacyaha, niba ari umugenzacyaha warenganyije umuturage  cyangwa umushinjacyaha  ahubwo ibyo turabishinzwe cyane. Ni ukuvuga ngo tuzagenzura za nzego ahubwo zirakora gute? ”

Minisitiri muri Perezidansi y’u Rwanda Judith UWIZEYE ari nawe uherutse kugeza ku Badepite umushinga w’itegeko rishya rigenga urwego rw’umuvunyi yijeje  intumwa za Rubanda ko KWAMBURA urwgeo rw’umuvunyi zimwe mu nshingano bizatuma rurushaho kunoza imikorere runagire  icyubahiro muri Rubanda.

Minisitiri Uwizeye Ati “Banyakubahwa Badepite nimwibaze uko byagendaga urwego rw’umuvunyi rurimo ruburana urubanza rwa Ruswa hanyuma rugatsindwa? Ni urugero ruto ntanze mu zidi nyinshi.  Ntekereza ko rutsinzwe  uwari ufite inyungu mu gukurikirana urwo rubanza  urwgeo rw’umuvunyi rwatsinzwe  aragabanyiriza cyane ikizere uru rwego.”

Usibye kugenza ibyaha bya ruswa n’akarengane, ndetse n’inshingano y’ubushinjacyaha, urwego rw’umuvunyi ruzanamburwa inshingano yo kugaruza imitungo ya Leta,  iyo guhuza umuturage n’inzego za Leta n’izigenga, ndetse n’iyo kwerekana amategeko abangamiye abaturage. 

Uru rwego ruzasigarana gusa inshingano yo  gushakisha amakuru ku byaha bya ruswa n’akarengane ruyashyikirize uinzego z’ubutabera.

Daniel HAKIZIMANA