Abiteguraga kwinjira mu bucuruzi bwo kuri interineti bakomwe mu nkokora n’amabwiriza mashya ya RURA

Abakora ubucuruzi bukorerwa kuri interineti baravuga ko inyigo ya RURA yo kujya itangira kwishyuza abakora ubu bucuruzi n’abagiye kubutangira ibihumbi 3000$ byo kugura ibyangombwa batayabona bagasaba ko byasuzumwa.

Ku wa 22 Gashyantare uyu mwaka nibwo amakuru yamenyekanye ko RURA iri gutegura umushinga w’amabwiriza mashya azagenga ubucuruzi bwo kuri internet ndetse n’abatanga serivisi zo kugeza ibicuruzwa ku bakiriya.

Bamwe mu baganiriye n’itangazamakuru rya Flash biteguraga kwihangira imirimo bakoresheje ikoranabuhanga baravuga ko iki cyemezo ari icyo kubaca intege kandi abakora ubu bucuruzi baba bagamije kwihangira imirimo.

Barasaba ko biramutse byemejwe ko aya mafaranga yishyuzwa, Leta ikwiye kunganira abagana ubu bucuruzi.

Marc MUGENWA ati “ Gishobora kuba gifite wenda intego nziza yo  kugira ngo isoko rigire umurongo, ariko muri rusange ntabwo ariko bakabaye babikora kuko n’ubundi babikora badaciye abantu ariya mafaranga. Ikindi ba Rwiyemezamirimo  dufite mu Rwanda ntabwo ariya mafaranga bapfa kuyabona.

Yunzemo agira ati “Ibyo bihumbi 3000$ ntiwabibona n’abantu barangije gutanira ubu ng’ubu isoko ryo mu Rwanda ni rito. Ni ukuvuga ngo umuntu wese uzajya gutangira umushinga w’ubucuruzi bukorerwa kuri interineti azagira ubwoba.”

“Ndabona ari imbongamizi peee! Ku bantyu bose bifuza gutangira ubucuruzi cyangwa n’abatangiye.” UWASE ISIGINZWE Victoire

Frank SHEMA aragira ati “ Uusobe rw’ikoranabuhanga cyane cyane ku banyeshuri usanga bafiten ibitekerezo ariko nta bufasha babona.”

Abakora ubu bucuruzi bwo kuri internet bagaragaza ko batishimiye uyu mushinga w’amabwiriza mashya, kuko ngo ushobora gukoma mu nkokora ubucuruzi bwabo n’ubundi busanzwe butorohewe n’icyorezo cya COVID-19.

Emmanuel RUBAYIZA yagize ati “Nabonye ari ikintu  gikomeye cyane kuri twebwe, cyane cyane nk’urubyiruko turi muri iki gisata cya  cy’ikoranabuhanga dushaka gufasha  igihugu guteza imbere ikoranabuhnaga kuko dukeneye imbaraga za leta cyane, niho dukeneye ubufasha.”

Ahmed Pacific ati “ Ni uburyo bwo kurengera n’abaguzi, ntabwo ari ukuvuga ngo ni abakora ubu bucuruzi gusa.”

 “Ayo mategeko mu by’ukuri amenshi yatugonga mu buryo bumwe n’ubundi. Navuga ko abenshi muri twe  byagorana cyane ndetse bikaba byananga.” Albert MUNYABUGINGO usanzwe akora ubucuruzi bwo kuri interineti

Impuguke mu ikoranabuhanga Dr. Alexandre NGENZI unaryigisha muri Kaminuza y’u Rwanda, avuga ko  aho kugira ngo abashaka kwinjira muri ubu bucuruzi bacibwe ayo mafaranga bakorerwa ubuvugizi bakagira igiciro fatizo ahabwa abakora ubu bucuruzi.

Dr. Ngenzi ati “Ku bwanjye numva aho kugira ngo babace  ayo mafaranga babakorera ubuvugizi bakareba ukuntu bashyiraho amafaranga fatizo yo kubaha kugira ngo biyungure mu byo bakora  babikore neza. Kubera ko rimwe na rimwe urabona ubu ni ubucuruzi bukoresheje ikoranabuhanga rimwe na rimwe umuntu niwe  wirwanaho kugira ngo ubucuruzi bwe  bwunguke, kandi mwagiye mubibona ko hagiye haba inzitizi ijyanye na interineti. Ikoranabuhanga hari igihe ryagutenguha. Kuba wabaca amafaranga rero ni ukubaca intege.”

Ubuyobozi bw’urwego ngenzuramikorere RURA buvuga ko muri iyi nyigo y’amabwiriza mashya batagamije guca abacuruzi 3000$, ahubwo ko ari ugushyiraho umurongo ngenderwaho ugenga ubu bucuruzi.

Umuyobozi w’uru rwego Dr. Erneste NSABIMANA yagize ati “Ngira ngo habanje no kuvugwa ko RURA ishaka kubaca ariya madorali ibihumbi bitatu ariko ntabwo aricyo cyari kigambiriwe. Mu by’ukuri iyo urebye buno bucuruzi, ni n’ubucuruzi umuntu yakwishimira cyane kuko bwagiye bufasha igihugu cyacu muri bino bihe byo kurwanya kino cyorezo cya Covid-19.”

Yakomeje agira ati “Buriya iyo hagiyeho ariya mabwiriza  n’ushaka gukora uwo mwuga  aba azi ko hari ibintu  agomba kubahiriza, azi ko hari umurongo mu by’ukuri ugenga ubwo bucuruzi, ese nabirengaho bizagenda bite?”

Ibikubiye muri uyu mushinga w’amabwiriza bimaze kujya hanze byaciye igikuba mu bantu ahanini biturutse ku ngingo zari ziwukubiyemo cyane cyane irebana no kwandikisha.

Mu busanzwe umuntu cyangwa ikigo cyashakaga gutangira ubucuruzi bwo kuri interineti n’ubujyanye no kugeza ibintu bitandukanye kuri banyirabyo cyasabwaga kwandikisha ubu bucuruzi nk’uko bigenda no ku bundi bwose.

AMIELLA AGAHOZO