Ishyaka ‘Green Party’ ntirishyigikiye ko Abanyamahanga bagura ubutaka mu Rwanda

Ishyaka Riharanira Demokorasi no Kurerengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda) ritavuga rumwe na Leta ryanenze ko ishingiro ry’umushinga w’Itegeko rigenga ubutaka mu Rwanda rizatuma Abashoramari b’abanyamahanga bemererwa kubona inkondabutaka (ni ukuvuga ibyangobwa bya burundu by’ubutaka), kuko bizatuma abenegihugu babura aho batura.

Guverinoma y’u Rwanda igiye Kuvugurura itegeko rigenga ubutaka aho imyaka y’ubukode burambye bw’ubutaka bwo guturaho  izongerwa ikagera kuri 99 ndetse hemerwe n’igabana ry’ubutaka buri munsi ya Hagitari. Umushinga w’iri tegeko wagejejwe mu nteko ishingamategeko umutwe w’Abadepite.

Umushinga w’itegeko rishya ry’ubutaka wagejejwe mu nteko ishingamategeko uteganya ko imyaka y’ubukode burambye bw’ubutaka bwagenewe guturaho izava kuri 20 igere kuri 99.

Igabanya ry’ubutaka bwagenewe ubuhinzi, ubworozi n’amashyamba ryari ribujijwe ku butaka buri munsi ya hegitari imwe ariko umushinga w’itegeko rishya ugaragaza ko bizemerwa hagamijwe kugabanya ihererekanya ry’ubutaka ryakorwaga muburyo bunyuranyije n’amategeko. 

Bamwe mu baturage bashimye iyi ntambwe yatewe na Guverinoma kuko ngo itegeko ry’ubutaka ririho ubu ribakoma mu nkokora mu iterambere ryabo.

umwe ati “Ikintu cya mbere numva bigiye kumfasha ni uko muri iyi myaka 20 twari dufitemo ikibazo wenda tuvuga duti  hari igihe kubera ko tuzaba turi gukodeesha hari ikizahinduka  ariko urumva imyaka 90  baduhaye  dufitemo ikizere ko ibikorwa tuzaba duteganya ko twashyiramo, twabishyiramo.”

Undi atiNi ukuvuga ngo hari ubwo nk’umubyeyi yabaga afite  ubutaka buto, bakanga kuduha nk’umunani bavuga ko ubutaka ari buto ariko ndabona ubwo byaba bigiye kujya mu nzira nziza.”

Ishyaka Riharanira Demokorasi no Kurerengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda) ritavuga rumwe na Leta ryanakunze kunenga amategeko agenga ubutaka mu Rwanda, ryavuze ko kuba imyaka  y’ubukode burambye bw’ubutaka igiye kongerwa ari intambwe nziza, ariko ko byari kuba byiza kurushaho umuturage yeguriwe ubutaka burundu ntakomeze kubutunga nk’ubukodeshanyo.

 Ikindi iri shyaka rinenga ni ukuba Abashoramari b’abanyamahanga bazemererwa kubona inkondabutaka (ni ukuvuga ibyangobwa bya rundu by’ubutaka),  nyamara ngo ibi bizagira ingaruka zikomeye mu  bihe biri imbere  kuko ngo aba  bashobora kwigwizaho ubutaka bitwaje amafaranga, abanyagihugu bakabura aho batura.

Kubw’ibyo ngo umunyamahanga ntakwiye kugura ubutaka  ngo ahubwo akwiye kubutizwa.

DR Frank HABINEZA ni Umudepite akaba n’umuyobozi w’sihyaka ‘Green Party’ ati “Tugavuga duti n’ubundi se ko bari bemeye gutera intambwe  bakava ku myaka 20 bakagera kuri 99 ishobora no kongerwa n’ubundi byose byabaye icyangombwa cya burundu. Ni icyo gitekerezo cyacu nicyo natanze no mu Nteko kuko nicyo kifuzo cy’abanyarwanda benshi bavuga bati ubutaka ni ubwacu ni gakondo yacu.”

Yakomeje agaragaza ko “hari ingingo ndumva ari iya 13 muri uyu mushinga w’itegeko ibisobanura bavuga ko  hazajyaho n’iteka rya perezida rishobora kugereranya uburyo n’umunyamahanga  haramutse hari imishinga ikomeye cyane  afite mu gihugu bashobora kumuha cya cyangombwa cya burundu ariko n’ubundi n’abanyamahanga bakagombye kubaha ibyangombwa by’ubutaka by’ubukode ndumva bitarengeje imyaka 49 niko byari byagaragaje.”

Yongeraho ati “Twebwe igitekerezo dufite kuriyo ngingo ni uko abanyamahanga  bagombye gutizwa kuko uko tugenda dufungurira abanyamahanga kugura ubutaka  tuzasanga abanyarwanda babuze aho batura. Kubera iki? Hari abanyamahanga bafite amafaranga bazaza bavuye muri Amerika, mu Bwongereza n’ahandi ndetse na hano mu baturanyi, akaza agasanga umuturage yikeneye akaba aguhaye miliyoni imwe umuhaye ubutaka bwawe kandi wowe kugira ngo ububone ari ikibazo, ugatangira kugenda wandara ushaka aho kuba bikaba ari ikibazo.”

Minisitiri w’Ibidukikije Dr. Jeane D’Arc MUJAWAMALIYA we yabwiye abadepite ko umushinga witegeko rishya rigenga ubutaka wateganyije uburyo Abanyarwanda n’Abanyamahanga bazajya bahabwa icyangombwa cya burundu cy’ubutaka Ibizwi  nk’inkondabutaka mu buryo asobanura.

Minisitiri DrMujawamaliya yagize ati “Uyu mushinga w’itegeko utenganya ko inkondabutaka izajya itangwa ku butaka bwa Leta no kubutaka butunzwe  n’abanyarwanda, kandi ubwo butaka ntibugomba kurenza hegitari Ebyiri ku muntu. Icyakora  iteka rya Perezida  rishobora kwemeza itangwa ry’inkondabutaka  ku munyamahanga  ku mpamvu zidasanzwe z’inyungu z’igihugu.”

Guverinoma y’u Rwanda igiye kuvugurura itegeko rigenga ubutaka mu Rwanda nyuma y’igenzura ku ishyirwamubikorwa ry’itegeko rigenga ubutaka rya 2013, bikagaragara ko ririmo icyuho kuko hari ibibazo by’ingutu ridakemura.

Daniel HAKIZIMANA