Raporo izwi nka ‘Grobal Hunger Reports’ yagaragaje ko abanya-Kenya barenga miliyoni n’igice bugarijwe n’inzara ahanini yatewe n’amapfa, imihindagurikire y’ikirere ndetse n’ikiza k’inzige zazahaje iki gihugu kiri mu ihembe rya Afurika, udasize n’ingaruka za covid-19.
Imibare irerekana ko 23% by’abanya-Kenya bafite imirire mibi.
Ikinyamakuru the Standards cyanditse ko Kenya iri mu bihugu 40 ku Isi bifite izi ngorane zo kuba abaturage babyo bangana gutya bazicwa n’inzara niba nta gikozwe.
Nyamara ariko uko biri kose iki gihugu kivuga ko muri 2030 inzara izaba yarabaye umugani muri iki gihugu cyo muri EAC.
Raporo ya ‘Global Hunger Index’ y’umwaka ushize ishyira Kenya ku mwanya wa 84 mu bihugu 107 byasuzumwe, amakuru akerekana ko bifite abaturage bashonje cyangwa se barya ntibahage.
Muri Afurika Algeria nicyo gihugu gihagaze neza kukuba abaturage bacyo bakugarizwa n’inzara.