KIGALI: Abacuruzi barataka igihombo baterwa no gusora 100% kandi bakorera kuri 30%

Bamwe mu bacuruzi bakorera mu mujyi wa Kigali bavuga ko hari ingamba zashyizweho zo kwirinda covid-19 zashegeshe ubucuruzi bwabo kandi bafite byinshi bishyuzwa n’inzego zitandukanye bibateza igihombo birimo  kwishyura ubukode, isuku n’umutekano 100% kandi bakorera kuri 30%.

Nyuma y’uko inama y’Abaminisitiri yateranye taliki 19 Gashyantare 2021, ishyizeho izindi ngamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19, abacuruzi bakorera mu mujyi wa Kigali bakomeje kugaragaza uburyo izi ngamba zikoma mu nkokora imikorere yabo kandi bafite byinshi bagomba kwishyura.

Abacuruzi baganiriye n’itangazamakuru rya Flash bagaragaje ubukode, isuku n’umutekano nka bimwe mubyo bishyura 100% kandi imikorere yabo ari 30%.

Gervais RUKARA ukora akazi ko kudod imyenda ati  “ Hano nkorera ndahishyura, ni ukuvuga ngo nyiraho ntabwo yangabanyirije, niba naragiye no muri Guma mu Rugo iyo minsi yarayibaze.”

Kevin DUSENGE ufite  iduka ricuruza ibicuruzwa bitandukanye nawe yagize ati “ Amasuku ubu bararushaho kugenda bongeza, twatangiye twishyura amafaranga ibihugu bibiri  uko iminsi igenda ihita bakavuga bati  ni ukutuzamura tugera ku bihumbi bitatu Magana inani.”

Undi mucuruzi ufite Resitora ariko utashatse ko amazina ye atangazwa ati “Yewe birabangamye mu mikorere yacu ya buri munsi kubera ko natwe ubwacu ntabwo dukora neza. kandi hari byinshi bitureba, ny’iri nzu arabona ko wafunguye, iyo wafunguye aravuga ati uriya muntu arimo gukora.  Nanone ntiwafunga uvuga uti hari umukiriya uza, uza Ibishingwe baraza  ntacyo bagabanyijeho, Umutekano baraza naho ntacyo bagabanyijeho.”

Impuguke mu by’ubukungu Dr. Canisius BIHIRA asanga ba ny’iri Inzu bakwiye kumvikana nabo bakodesha ndetse na Leta ikabibumvisha kuko bitabaye ibyo ubucuruzi buzakinga n’ubukungu burusheho kuzahara.

Ati “Abantu bakodesha  bari bakwiye gushyira mu gaciro  ndetse na Leta ikabibumvisha ko  bagomba kugabanya ku bukode bakabona ay’ubukode bitabagoye,  ariko umuntu agatanga amafaranga ashobora kubona. Kuko bitabaye gutyo abantu bose ari abacuruzi ari abakora serivise bazakinga ubukungu bugwe birangiye kuko biragaragara ko ubukungu bwashegeshwe.”

Urugaga rw’Abikorera PSF Rwanda ruvuga ko bakora ubuvugizi buri gihe, ariko ko barushaho gukangurira abacuruzi kwegera Urugaga rw’Abikorera aho bakorera ubucuruzi bwabo bakabahuza na banyir’Inzu kuko aribwo buryo kugeza ubu bushoboka babafashamo.

“Ubuvugizi bwo dukomeza kubukora tugaragariza leta ibibazo bihari  hakagenda hafatwa imyanzuro imwe n’imwe n’ubwo byose bidakemukira rimwe. Abakodesha baba bafite ibibazo ariko na ba nyir’inzu baba bagomba kwishyura. Abenshi baba bishyura amabanki amafaranga bafashe y’inguzanyo. Icyo tubagiramo inama ni uko begera inzego za PSF zikabafasha kuganira na ba nyir’inzu, bakareba uburyo bakemura ikibazo hatagze uhomba ngo abe yava mu bucuruzi.” Théoneste NTAGENGERWA ni Umuvugizi w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda PSF.

Izi ngamba nshya zo kwirirnda icyorezo cya Covid-19 zizakurikizwa kugeza  tariki ya 15 werurwe 2021, hagafatwa izindi ngamba zijyanye n’uko icyorezo kizaba gihagaze mu gihugu.

Gad CYUBAHIRO GASABIRA