Ibigo by’amashuri birasaba Leta ubufasha mu kwishyura amazi

Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri mu mujyi wa kigali barasaba ko bakoroherezwa kwishyura ikiguzi cy’amazi kuko ayo bakoresha yikubye kabiri kubera isuku birinda icyorezo cya Covid-19.

Mu rwunge rw’amashuri rwa Busanza mu karere ka Kicukiro ni hamwe muho itangazamakuru rya Flash ryasuye, rireba ikibazo cy’amazi akoreshwa mu gusukura abanyehsuri bagamije kwirinda covid-19

Ukinjira umukozi ubishinzwe arakwereka aho ukarabira intoki akagupima n’umuriro.

Buri wese winjira hano ategetswe gukaraba intoki n’amazi n’isabune mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya covid-19.

 Mu gihe itangazamakuru rya Flash ryahamaze, nibura abanyeshuri 90 n’abandi bantu bazaga mu kigo bamaze gukaraba intoki.

Abandi banyeshuri bari mu mashuri bariga amasaha yo kujya mu karuhuko ntaragera.

 Aha kimwe n’ahandi mu mujyi wa kigali abayobozi b’ibigo by’amashuri baravuga ko kuva hashyirwaho ingamba zo kurwanya icyorezo cya Covid-19 amafaranga bishyuraga amazi yikubye kabiri ndetse ngo ni ikibazo kitoroshye.

Bwana Emmanuel BANDIRIMBA ayobora Urwunge rw’amashuri rwa Busanza na Isaac RUGANZA uyobora ishuli ribanza rya Kimuhurura.

Bandirimba ati “ Nka mbere ya Covid-19 uko byari bimeze  kuri G.S Busanza, twishyura amafaranga hafi ibihumbi 50 cyangwa 60. Ariko nyuma yaho ubu turi kwishyura hafi ibihumbi 150 cyangwa ibihumbi 120 by’amafaranga y’u Rwanda. Tugakoresha amajerekani 97 ku munsi.”

“Abana bakoresha amazi menshi cyane, kandi kwishyura amazi birahenze. Abana bakara umwanya uwariwo wose, yaba asohotse kwihagarika akagaruka agakaraba, yaba agitye kwinjira mu ishuri  agakaraba kandi urumva ni amazi ya Robine (Robonet) aduhenze cyane umunsi ku wundi.” Isaac RUGANZA ayobora ishuli ribanza rya Kimuhurura.

Abanyeshuri biga muri ibi bigo nabo bagaragaza ko uko bakoreshaga amazi byiyongereye, nk’uko nk’aba babivuga bakaraba nibura gatatu ku munsi kandi buri munsi.

Natacha Profite yagize ati“Ku munsi nkaraba inshuro Enye.Mu gitondo ninjiye, saa yine nkaza nkakaraba, nyuma yo kurya amafunguro ya Saa Sita nkakaraba, nkongera nkakaraba amasomo arangiye mbere y’uko nsohoka ikigo kugira ngo ntabe ari njye wandura cyangwa wanduza abandi.”

Prince MUGISHA ati “Nkaraba Gatatu ku munsi. Iyo ninjiye mu Kigo ndakaraba, Twava mu karuhuko nkakaraba, twajya no gutaha nkakaraba.”

Minisiteri y’uburezi ivuga ko iki kibazo ikizi kandi ko hari ingamba ziri gufatwa kugira ngo kibonerwe igisubizo mu bihe nk’ibi bitoroheye igihugu.

“Abayobozi b’ibigo by’amashuri bafite icyo kibazo twababwira ko ari ikibazo Minisiteri y’uburezi izi, kandi aho bishoboka igisubizo kizaboneka. Sinavuga ngo kiraboenea ejo cyangwa ejo bundi  ariko birimo gukurikiranwa.” Sarafina Flavia ashinzwe itangazamakuru muri  Minisiteri y’Uburezi

Amashuri kimwe n’izindi nzego zitandukanye zashegeshwe n’icyorezo cya Covid-19.

Abayobora amashuri barataka kunanirwa kwishyura amazi mu gihe hatarashira n’ukwezi yongeye gufungura.

Gad CYUBAHIRA GASABIRA