Abiga mu mashuri abanza bari baribagiwe amasomo

Bamwe mu bana biga mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza baravuga ko kubera kumara igihe kinini batiga hari amasomo basa n’abibagiwe burundu.

Twinjiye mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza mu Rwunge rw’Amashuri rwa Saint Michelle EPA mu karere ka Nyarugenge, mwarimu Patrick RWAKANA ageze ku isomo ry’Ikinyarwanda, gutahura no gusoma igihekane ‘tsa’ muri iri somo.


Mu ijwi riranguruye mwarimu Rwakana arasomera abanyeshuri biganjemo abari hagati y’imyaka Umunani n’icumi ingero z’uko basoma icyo gihekane akabasaba gusubiramo icyarimwe.


Nyuma agasaba umwe umwe gusomera bagenzi be yegereye ikibaho.


Mwarimu arasubiraramo abanyeshuri inshuro nyinshi ko bagomba kwitonda bagakurikira isomo.


Hari abagagaraza umunaniro n’ibitotsi ku isura kandi hakiri mu masaha y’igitondo.
Iki ni icyumweru cya cy’amasomo kuri aba bana nyuma yo kumara amezi akabakaba 11 batiga kubera ingaruka z’icyorezo cya Covid-19, bamwe muri bo hari amasomo bibagiwe burundu kubera kumara igihe kingana gityo batiga.


Umwe ati “Imibare narayibagiwe kubera ko ntasubiragamo amasomo. Ikindi nibagiwe ni icyongereza.”


Undi yagize ati “Njye nibagiwe icyongereza n’ikinyarwanda.”


Izi ngorane mu gukurikira amasomo kuri aba bana bari bagiye kumara umwaka bicaye mu rugo, zinemezwa na Mwarimu Patrick RWAKANA watubwiye ko ubwo abo bana basubukuraga amasomo byabaye nko gutangira bundi bushya kuko abana basaga n’abibagiwe amasomo hafi yayose.


Rwakana ati “Baribagiwe! Uramubwira gusoma bikamunanira, wamubwira kwandika bikamunanira. Uramuha no gukora imibare ngo ateranye ukabona umwana biramugora. Wamuha kwandika isomo ku kibaho , umwana akitegereza ku buryo yandika akandura ibyo utamuhaye.”


Flash yabajije mwarimu Rwakana icyo nk’abarezi bari gukorera abo bana bari bamaze igihe kingana gityo batiga kugira ngo basubire ku murongo.


Asubiza agira ati “Icya mbere ni ukubanza tukagarura abana, tukababwira ko twagarutse mu ishuri ko bagomba gukurikira.”


Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa EPA Saint Michel bwana Antoine RUSINGIZANDEKWE, yabwiye itangazamakuru rya Flash ko mbere y’isubukurwa ry’amashuri bari biteguye ko abana bazagira ingorane zituruka kukumara igihe kinini batiga, bityo bateguye abarimu ko bazajya bita ku bana by’umwihariko abagaragaza intege nke.


Ati “Ufite intege nke kubera ko aba yaramaze igihe atiga, tuzabakorera icyo bita ‘Catch up’.”


Kuva Guverinoma yafata icyemezo cyo guhagarika amashuri kubera kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 muri Werurwe umwaka ushize wa 20202, amashuri y’ibyiciro bya mbere by’amashuri abanza by’umwihariko ayo mu mujyi wa Kigali niyo yari atarafungura kugeza tariki 23 Gashyantare 2021.


Tito DUSABIREMA