Angelina Jolie, yagurishije igihangano cyakozwe n’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza-Video

Umuhanzi akaba n’umukinnyi wa filime muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Angelina Jolie, yagurishije igihangano cyakozwe n’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Winston Churchill, akayabo ka miliyoni 11.5$ gihita kiba icya mbere mu byakozwe na we kigurishijwe amafaranga menshi.

Icyo gihangano kitwa ‘Tower of Koutoubia Mosque’, CNN ivuga ko cyagurishijwe n’umuryango wa Angelina Jolie ku munsi tariki ya mbere Werurwe, mu nzu igurishirizwamo ibihangano yo mu Bwongereza yitwa Christie’s Modern British Art.

Koutoubia Mosque ni umusigiti munini uherereye mu mujyi wa Marrakech muri Maroc, akaba ari na wo munini muri icyo gihugu.

Mu bihangano 500 Churchill yashushanyije, iki nicyo cyonyine yakoze mu ntambara ya kabiri y’isi yose hagati y’umwaka wa 1939 na 1945. Yagihayemo impano uwari Perezida wa Amerika icyo gihe, Franklin D. Roosevelt.

Iki gihangano cyavuye kwa perezida kigera kwa Angelina Jolie gute?

Ubusanzwe iki gihangano Angelina yakiguriwe n’uwahoze ari umugabo we Brad Pitt mu 2011 nk’impano, gusa nyuma baza gutandukana mu 2016 hashize imyaka ibiri bakoze ubukwe. Uyu yari yakiguze n’uwitwa Bill Rau wakoraga akazi ko kugura no kugurisha ibihangano bihenze.

Rau yabwiye CNN ko iki gihangano cyavuye kwa Perezida Roosevelt kigurishijwe n’umuhungu we ku muntu watunganyaga filime ahagana mu 1960. Byaje kurangira kigeze mu mujyi wa New Orleans uherereye muri leta ya Louisiana muri Amerika.

Umuryango wari ufite icyo gihangano muri uwo mujyi wakibitse imyaka itanu maze nyuma ukigurisha kuri Rau ufite inzu y’ibihangano.

Ukuriye inzu yagurishijwemo iki gihangano mu Bwongereza, Nick Orchard, yavuze ko Churchill kugira ngo agishushanye, yari yaratembereye muri Maroc ahagana mu 1935, maze akunda urumuri rwaho, yifuza gukora igihangano.

Muri Mutarama 1943, nyuma yo kwitabira inama muri Maroc yari igamije kureba uko ibihugu byashyira hamwe bigatsinda aba-Nazi bo mu Budage, Churchill na Perezida Roosevelt bagiye gutembera umujyi wari hafi ya Marrakesh bareba uko izuba rirenga mu misozi myiza yo muri ako gace. Bitekerezwa ko ari byo yerekanye mu gihangano yakoze.

Rau yagize ati “Iki gihangano cyerekana ibihe byiza abayobozi b’isi babiri bagiranye, mu gihe bari bari kureba ibyiza bitatse umujyi wa Marrakech, izuba rirenga inyuma y’imisozi igize Atlas. Noneho kumenya ko yagihayemo impano Perezida Franklin D. Rossevelt nyuma yo kugirana ibihe, byaranshimishije kurushaho.”

Churchill yabaye minisitiri w’intebe w’u Bwongereza mu gihe cy’intambara ya Kabiri y’isi yose, kuva 1940 kugeza 1945. Yongeye kuyobora kuva mu 1951 kugeza 1955.

KANDA HANO UREBE VIDEO ISHIMISHIJE