Bane batawe muri yombi bacuruza mukorogo

Abagabo bane bari mu maboko ya Polisi y’igihugu bakurikiranyweho gucuruza amavuta yangiza uruhu azwi ku izina rya Mukorogo.

Abafashwe bafatiwe i Gikondo no mu Gatenga mu Karere ka Kicukiro.

Bose barabyemera bakanabisabira imbabazi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco KABERA avuga ko abacuruza amavuta ya mukorogo bazajya bakurikiranwa n’amategeko.

Yizeza ko abatarafatwa nabo bazafatwa vuba.

 Yakomeje agaragaza ko intego atari ugufata amavuta menshi ahubwo ari ugushishikariza abacuruzi kureka gucuruza amavuta ya mukorogo n’ibindi bitemewe.

Aba bagabo nibahamwa n’iki cyaha bazahanwa n’ingingo ya 266 y’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Iyi ngingo ivuga ko Umuntu ukora cyangwa ucuruza ibyangiza uruhu ahanishwa igifungo kiri hagati y’umwaka n’imyaka ibiri.