Urukiko Rukuru, Urugereko Rwihariye Ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyaha Byambuka Imbibi, ruri i Kigali ruburanisha, ku rwego rwa mbere imanza nshinjabyaha, rwanzuye ko inzitizi zatanzwe n’ababuranyi barimo Félicien NSANZUBUKIRE na Anastase MUNYANEZA nta nshingiro rifite.
Aba baburanaga mu rubanza rubanziriza urundi RP 00031/2019/HC/HCCIC basaba kurekurwa bakaburana bari hanze.
Nyuma y’uko urukiko rusuzumye ubusabe bwabo n’ibiteganywa n’amategeko n’impamvu zatanzwe n’ubushinjacyaha, Rwanzuye ko ifungurwa ry’agateganyo risabwa na NSANZUBUKIRE Félicien na MUNYANEZA Anastase nta shingiro rifite, rutegeka ko bakomeza kuburana bafunze.
NSANZUBUKIRE Félicien na Anastase MUNYANEZA baregwa mu rubanza rumwe na NSABIMANA Callixte (alias Sankara), NSENGIMANA Herman, RUSESABAGINA Paul ndetse n’abandi 16 baregwamo ibyaha bifitanye isano n’ibikorwa by’iterabwoba.