Ubworozi bwaraciwe mu mujyi, ingaruka ku bahinzi babuze ifumbire y’imborera

Nyuma y’aho gukorera ubworozi mu mujyi wa Kigali rwagati biciwe, ubu bamwe mu Bahinzi bakorera ubuhinzi  mu bishanga byo muri Kigali baravuga ko kuva iki cyemezo cyafatwa bagorwa no kubona ifumbire y’imborera kuko ngo batemerewe gukorera ubworozi ku nkengero z’ibishanga.

Ibura ry’ifumbire y’imborera n’ikibazo gihangayikishije bamwe mubakorera ubuhinzi bwabo mu bishanga byo mumujyi wa Kigali, aho bavuga ko cyabakomereye ubwo hasohokaga amabwiriza ya Leta avuga ko nta bworozi bwemewe gukorerwa mu mujyi wa Kigali rwagati.

 Ibi ngo byatumye ubworozi bwakorerwa ku nkuka z’ibishanga buhagarikwa
kandi aribwo bwahaga ifumbire y’imborera.

Aba bagaragaza ko gukoresha ifumbire mvaruganda gusa ngo bidahagije utavanzemo imborera nk’uko aba bahinga
mugishanga cyo munsi y’Agakiriro ka Gisozi babivuga.

Alphonse MUSABYIMANA yagize ati “Ifumbire ntayo dufite ahubwo twagerageje kubaza ngo batwemereye nibura tukorora nk’amatungo  mu nkengero z’igishanga cyangwa mu nkuka z’igishanga tukahashyira ya matungo magufi cyangwa se nk’Inka. Twgira umusaruro wakwikuba nka Gatatu.”

Nathalie MUKAMANA ati “Ikibazo cy’ifumbire y’imborera ntabwo dukund kuyibona, n’ifumbire y’imvaruganda tukayibona iri hejuru cyane. Twakeza tkabona igiciro kigiye hasi ya ya fumbire. Ugasanga tuguyemo kubera amafaranga ya ya fumbire twakoresheje.”

Undi uhinga muri iki gishanga witwa Vestine   MUKESHIMANA ati “Ngo amatungo barayaciye mu mujyi wa Kigali ngo nta muntu wemerewe kororeramo, kandi umuntu asigaye ateza ifumbire mvaruganda gusa  ukabona ntabwo bitanga umusaruro neza. Rero bareka umuntu akajya yorororera nko mu nkengero z’igishanga ntaze mu gishanga  ariko tukabona n’imborera.”


Mu busanzwe ahandi hagakwiye kuva ifumbire y’imborera yafasha abakorera ubuhinzi mubishanga byo muri Kigali, ni mubishingwe biva mungo z’abaturage ariko ukurikije uko ibintu
 bimeze nabyo bisa n’ibidashoboka nk’uko Jean Paul MUNYAKAZI
uyobora Urugaga Imbaraga ruhuza abahinzi n’aborozi mu Rwanda abisobanura.

Ati “Hari kompanyi zitwara imyanda ahantu henshi hamwe na hamwe hatandukanye, ni ukuvuga ngo buriya iyo abantu bari gutwara imyanda ni kimwe mu mafumbire aba arimo kugenda.”

Inzego zishinzwe ubuhinzi n’ubworozi mu mujyi wa Kigali zabwiye itangazamakuru rya Flash  ko  kororera mu nkengero z’ibishanga byaciwe burundu kandi ko bitazongera kwemerwa bityo ko abahinga mu bishanga ngo  bafashwa kubona ifumbire mvaruganda ariko kubijyanye n’ifumbire y’imborera
ngo nibo bagomba kuyishakira.

 Uku niko Felix KAYIHURA, akuriye ishami ry’ubuhinzi n’ubworozi mu Karere ka Gasabo yabibwiye itangazamakuru ryacu.

  Ati “Kororera mu nkengero z’umujyi hano hano hafi y’ibishanga ntabwo byemewe, hari ibyo Let aiba yarabemereye kubakorera irabikor. Mvaruganda  irayibaha , imborera  nabo bayishaka   kandi ku borzoi b’inkoko  ku borozi b’Inka    ku borzoi b’Ihene, ahantu hose bayobona.”


Nubwo inzego zishinzwe ubuhinzi zisaba abahinzi kwishakira ifumbire yimborera, urugaga rwabahinzi rwo rugaragaza  ko iyi fumbire y’imborera ihenze bityo ko Leta ikwiye gushyira
imbaraga mu kwigisha abahinzi uko batunganya ifumbire yikora nk’uko Jean Paul MUNYAKAZI uyobora urugaga imbaraga abisobanura.

Yagize ati “Hari uburyo abantu batamenyereye gukoresha tekiniki zishobora gukora amafumbire cyane cyane  y’imborera yikora, aho bakoresha. Ni ukuvuga ngo iryo koranabuhanga  usanga abahinzi batari barimenya  kandi aribwo buryo bworoshye bwakagombye kubufasha kubona imborera.”

Yakomeje agira ati “Hanyuma bigakubitiraho ko nanone n’ifumbire y’imborera muri rusange irahenda, abantu bazi ko ifumbire mvarganda ariyo ihenda ariko  burya  uyu munsi ifumbire ihenda ni imborera kuko kuri hegitare ku mvuraganda ukoresha hagati  y’ibiro 100 na 300 bitewe na buri gihingwa  ku mvaruganda ukoresha  toni 20. ”


Impuguke mu buhinzi zigaragaza ko  ifumbire y’imborera iboze kandi ihoze ifasha  ubutaka bigatuma  ibihingwa bizatanga umusaruro mwiza.

Abakurkiranira hafi ingeri y’ubuhinzi mu Rwanda basanga igihe kigeze ngo Kompanyi zitwara ibishingwe mu mujyi wa Kigali  n’ahandi  zitangire kwiga uko zakora ifumbire y’imborera mu myanda ivamu Ngo z’abaturage.

Daniel HAKIZIMANA