Inkingo za Covid-19 zatangiye kugezwa mu bice bitandukanye by’Igihugu

Guverinoma y’U Rwanda yifashishije indege zza gisirikare zo mu bwoko bwa ‘helicopter’ mu rwego rwo kugeza inking za covid-19 mu bice bitandukanye by’igihugu.

 Ahagejejwe izi nkingo ni mu Turere twa Huye, Gicumbi, Burera, Rubavu, Nyagatare, Rusizi n’ahandi.

Izi nkingo zajyanywe mu bitaro 50 n’ibigo nderabuzima 508 hirya no hino mu gihugu.

Aba mbere bazahabwa izi nkingo ni abakozi bashinzwe ubuzima, abandi bakozi bafite ibyago byo kwandura, abasaza, abafite indwara zitandura, impunzi, abagororwa n’abarimu.

 Kuri uyu wa Gatatu nibwo Leta y’u Rwanda yakiriye inkingo za Covid-19 zisaga 342.960 zo muri gahunda yo Covax igamije gukwirakwiza inkingo mu bihugu bikennye.

Izi nkingo zaje mu byiciro kuko izo mu cyiciro cya  mbere zahageze ari izo mu bwoko bwa AstraZeneca zigera kuri 240.000, icyiciro cya Kabiri cy’inkingo cya za Pfizer-BioNTech zisaga  102.960.

U Rwanda rufite gahunda yagutse yo gukingira abantu bagera kuri 30 ku ijana mu mpera za 2021 ikagera kuri 60 ku ijana by’abaturage bose mu mpera za 2022.

Ku wa Gatanu, tariki ya 5 Werurwe 2021 ni bwo igikorwa cyo gukingira kizatangira, abazahabwa urukingo mu ba mbere bagiye guhabwa ubutumwa, aho bizajya bikorwa binyuze ku rwego rw’akarere no mu zindi nzego z’ibanze.

Biteganyijwe ko mu ntangiriro z’icyumweru gitaha hazakirwa izindi nkingo ibihumbi 500.

 U Rwanda ruzajya rwakira inkingo mu byiciro, kugeza igihe umubare w’inkingo rwemerewe muri gahunda ya Covax miliyoni 1.2 zirangiye.