Gatsibo-Nyagihanga: Haravugwa ubujura bw’imyaka

Bamwe mu baturage bo kagali ka Gitinda mu murenge wa Nyagihanga mu karere ka Gatsibo, barasaba ko muri aka gace hakazwa umutekano kuko kibasiwe n’amabandi atobora amazu y’abaturage akiba ibyo asanzemo.

Ubwo abanyamakuru ba Flash bageraga mu kagali ka Gitinda, MURI uyu murenge basanze abaturage bafashe abasore babiri babashinja kwiba ubunyobwa mu nzu y’umuturage witwa Zariya Mukamusoni.

Bari bahambirishijwe ibitambaro mu maboko.

Aba basore baremera ko bibye ubunyobwa bw’uyu muturage.

Umwe muri bo aragira ati “Igitekerezo cyo kwiba gituruka ku muntu umwe akakigeza ku wundi, ubwo rero byari ibiro birenga 15 by’ubunyobwa nibyo twajyanye duciye mu idirishya.”

Aba basore bakimara kwiba ubu bunyobwa ngo bahise bajya kubugurisha ku mucuruzi usanzwe agurisha imyaka.

Abaturage bahise bajya kubukurayo babusubiza nyirabwo n’ubwo bwari butuzuye.

Uwibwe wirwa Zariya MUKAMUSONI aravuga ko bamwibye ibiro birenga 30, ariko akaba yabonye ibiro 6 agasaba ko n’ibindi byagaruzwa.

Aragira ati “Nari nagiye guhinga , ntashye nsanga inzu bayejeje, nahise niyambaza abaturanyi kugira ngo bantabare, tujya gusaka aho uriya musore aba kuko niwe nahise nkeka, atujyana aho bari bagiye kubigurisha. None mu biro birenga mirongo itatu (30) batwaye by’ubunyobwa mbonye bitandatu (6) gusa, Ibishyimbo byo babihakanye.”

Umwe muri aba basore bakekwaho kwiba ubwo bunyobwa aratanga ubuhamya bw’uko yibye ibiro birenga 15 akabijyana kuri uyu mucuruzi w’imyaka ariko agatangazwa n’uko habonetse 6 byonyine.

Aba baturage baracyeka ko uyu mucuruzi w’imyaka yaba yaramenye ko ari ibijurano nawe akabanza kugira ibyo akuraho ariko kuruhande rwe arabihakana.

Si ku nshuro ya mbere abaturage bafata abajura muri aka gace.

Baravuga ko babarembeje kuko batobora amazu bakiba imyaka n’ibindi byose basanze mu nzu.

Barasaba leta kugukurikirana iki kibazo kuko kimaze gufata indi ntera.

Umwe muri bo aragira “Inaha abajura baraturembeje rwose, ntitukirya igitoki kuko bashoka mu mirima bakiba, mu Nzu naho baradutera bakiba.”

Undi ati “Njyewe nari ntetse ngiye ku bwiherero nsanga agasafuriya bagateruye ku mashyiga bagatwaye, mbega ubujura inaha bureze pe.”

Ubuyobozi bw’umurenge wa Nyagihanga buravuga ko bwamenya iby’aya makuru ndetse ko atari n’ubwa mbere iki kibazo kibaye muri aka gace.

Icyakora umunyamabanganshingwabikorwa w’uyu murenge wa Bwana Mutabazi Geoffrey avuga ko bagiye gufatanya n’abaturage gucunga umutekano.

Aragira ati “Buri gihe usanga abajura bahindura uburyo bwo kwiba, ariko ubu tugiye gukaza ingamba n’abaturage kugira ngo dufatanye kurinda  umutekano w’ibintu byabo.”

Kugeza ubu amakuru avuga ko abafashwe bashyikirijwe inzego z’umutekano kugira ngo zikore akazi kazo.

Garleon NTAMBARA