Leta ya Amerika yisubiyeho ku cyemezo cyo guhagarika ibihano by’igihe gito kuri Dan Gertler, umuherwe w’umunya-Israel, ushinjwa ruswa mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ibiro bishinzwe ububanyi n’amahanga byasohoye itangazo rivuga ko uburenganzira bwahawe Bwana Gertler buhabanye na politiki mpuzamahanga ya Leta Zunze ubuumwe za Amerika yo kurwanya ruswa ku Isi.
Ryongeraho riti: “Cyane cyane umuhate wa Amerika mu kurwanya ruswa no gushaka amahoro muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.”
Iki cyemezo gishya cya Amerika kivanyeho icyari cyafashwe n’ubutegetsi bwa Donald Trump mu minsi ye ya nyuma ku butegetsi, cyo kuvanaho by’igihe gito ibihano byari byafatiwe uyu muherwe.
Ibiro bishinzwe imari bya Amerika mu 2017 na 2018 byari byafatiye ibihano Dan Gertler – birimo kumubuza gukorana ‘business’ n’abaturage ba Amerika cyangwa inzego za Amerika, ibyo byatumye adashobora kugera muri banki mpuzamahanga.
Yashinjwe ruswa n’ibyaha mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, no gukoresha ubucuti bwe na Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa DR Congo kugira ngo abone aho acukura amabuye.
Gertler ahakana kugira ikibi akora mu bushabitsi bwe.
Ubutegetsi bwa Trump bwari bwahaye imbabazi z’umwaka umwe Gertler kugeza tariki 31 z’ukwezi kwa mbere 2022, kugira ngo akomeze ubucuruzi bwe na kompanyi z’Abanyamerika.
Ariko imiryango iharanira kurwanya ruswa yamaganye izo mbabazi, yari yasabye ubutegetsi bushya bwa Perezida Joe Biden kuvanaho izo mbabazi zatanzwe n’abo yasimbuye.