Ibihugu by’Ubushinwa n’Uburusiya byatangaje ko bifite umugambi wo gufatanya kubaka ikigo cy’ubushakashatsi mu isanzure ku kwezi.
Ikigo cy’iby’isanzure cy’Uburusiya ‘Roscosmos’ kivuga ko cyagiranye amasezerano n’ikigo nk’icyo cy’Ubushinwa China National Space Administration (CNSA) yo kubaka ibikoresho by’ubushakashatsi ku butaka bw’ukwezi, orbit yako cyangwa hombi.
Itangazo ry’ibi bigo byombi rivuga ko iyo icyo kigo cy’ubushakashatsi mu isanzure izaba ishobora no gukoreshwa n’ibindi bihugu.
Bije mu gihe Uburusiya bwitegura kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 bwohereje mu isanzure icyogajuru kirimo umuntu.
Iyo ‘International Scientific Lunar Station’ izaba ishobora gukora ubushakashatsi bwagutse burimo; kwiga neza no kureba uko ukwezi kwakoreshwa, nk’uko itangazo ry’ibi bigo ribivuga.