Impugenge ku bwiyongere bw’abana bashyingirwa imburagihe

Impuguke mu mitekerereze ya muntu zisanga inyigisho ku myitwarire y’abana b’abakobwa zikwiye kwiyongera. Ubu ngo ni bumwe mu buryo bwafasha guhangana n’ikibazo cy’ubwiyongere bw’abana b’abakobwa bashobora gushyingirwa by’imburagihe kubera ingaruka z’icyorezo cya  Covid-19.

Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana UNICEF n’ubundi yagaragazaga ko mu myaka 10 iri imbere  abana b’abakobwa miliyoni 100 ku Isi bafite ibyago byo gushaka by’imburagihe, ariko bisa n’ibyahumiye ku mibare kuko iyo mibare ya UNICEF y’abana b’abakobwa bafite ibyago byo gushinga ingo by’imburagihe yiyongereyeho abandi miliyoni 10, kubera ingaruka z’icyorezo cya covid-19 kimaze umwaka urenga giteye Isi.

Nta bihugu UNICEF igaragaza bizaba birimo umubare w’abana bazashaka by’imburagihe benshi, ariko impamvu z’iki kibazo igaragaza zirimo ubukene n’idindira ry’amashuri birasa n’aho ari ikita rusange ku bihugu byagezemo icyorezo cya Covid-19 n’u Rwanda rurimo.

Madamu Nankali Maksud ushinzwe kurwanya imigenzo ifatwa nk’ihonyora uburenganzira bwa muntu muri UNICEF na Madamu Bukuru Germaine impuguke mu mitekerereze n’imibanire bya muntu, baragaragaza zimwe mu ngaruka zihuriweho  ku mwana washyingiwe by’imburagihe.

Madamu Nankali Maksud “Kuri abo bakobwa bafite ubuzima butiteguye turabizi ko bahura n’ibibazo byinshi, batwara inda kandi imibiri yabo ititeguye, bihita bizamura ikigero cy’abana b’abakobwa bapfa bakiri bato. Ibintu bitakagombye kubabaho, kubashoboye gusimbuka ibyo bagashaka bakaba mu ngo, baba bigunze, bata ishuri, kubana n’urungano ntibishoboka kuko babuze amahirwe yo kuba abana.”

 “Noneho mu bijyanye n’imitekerereze hazabamo ibyo twita amakimbirane mu ngo, ariho uzasanga abantu bahora barwana kuko hari byinshi batumvikanaho. Mu busanzwe habaho kwihanganirana mu ngo, hari bimwe ubona umuntu akora ushobora kwihanganira undi nawe akumva ntiyabyihanganira. Ariko noneho bo ikigero barimo nta bunararibonye bafite bw’ubuzima, noneho ibyo bagiye guhura nabyo birenze imitekerereze yabo.” Germaine BUKURU, ni impuguke mu mitekerereze n’imibanire bya muntu

Hari bamwe mu babyeyi ba hano mu Rwanda nabo bavuga ko bazi neza abana b’abakobwa b’abaturanyi babo bishyingiye muri ibi bihe bya covid-19.

Umwe yagize ati “Abana benshi nanjye nzi cyangwa se aho ntuye nzi bagiye bishyingira muri ubwo buyo.Urwo ni urugero rufatika rwose naguha kuko njyewe ibyo narabyiboneye.”

 Undi yagize ati “Abana baba bashobora kubabaragize ubwo bukene bakaba batabona icyo kurya bitewe n’uko ababyeyi batasha kujya gushakisha, bakaba basanga abagabo kubera ko babashutse.”

Impuguke mu mitekerereze ya muntu n’imibanire zisanga hakwiye kongerwa ubukangurambaga ku bana b’abakobwa bakongererwa inyigisho ku myitwarire yabo, kandi n’ababyeyi bakumva ko gushyingira umwana akiri muto kubera ko yahuye n’ibyago nk’ibyo gutwara inda atari cyo gisubizo kiza ku murongo w’imbere.

Bwana Elie Munezero na Madamu Bukuru Germaine barabisobanura.

Munezero ati  “Ikigomba gukorwa kiriho ni inyigihso. Njyewe abakobwa nkunda kubabwira nti igihe cyose uzabona uri kumwe n’umuntu mudahuje igitsina, mutitaye no ku myaka,  ukumva ufite amahoro ujye umenya ngo watewe.”

Bukuru aragira ati “Navuga ngo ubukangurambaga nburakwiye buhagije  kugira ngo umubyeyi yumve ko wa mwana niba agize ikibazo, akaba ananatwite bitewe n’ubuzima babayeho, ubwa mbere sin awe wabyiteye kuko yabuze ibyo umuryango wajyaga umuha. Noneho niba bibayeho rero  yikumva ko agomba guhsyingira wa mwana kugira ngo yikureho ikimwaro kuko abaye ari n’ikimwaro kirahari kuko yaratwise. ”

Unicef igaragaza ikibazo cy’ubwiyongere bw’abana b’abakobwa bashobora gushyingirwa by’imburagihe kubera ibibazo bya Covid-19, mugihe iki cyorezo n’ubundi cyateye u Rwanda rutorohewe n’ikibazo cy’abana b’abangavu bakomeje gutwara inda zitateguwe ku muvuduko wo hejuru.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana UNICEF rivuga ko muri iki kinyejana cya 21 ku Isi hose abagore bakiriho miliyoni 650 bashatse by’imburagihe bakiri bato, kandi kimwe cya kabiri cyabo ni abo muri Bangladesh, Brezil Ethiopia na Nigeriya.

Tito DUSABIREMA