Abakoresha imbuga nkoranyambaga, ababyeyi n’abarimu basabye ministeri y’uburezi guhindura amasaha y’abana biga mu mashuri y’incuke bagiraho ku ishuri bazindutse cyane kuko bigaragara ko badasinzira amasaha agenewe imyaka yabo, bikaba bishobora kuzabagiraho ingaruka mu myigire mu gihe kizaza.
Impamvu bavuga ibi ni ugufasha abana biga muri ayo mashuri gusinzira igihe gihagije , kugira ngo bashobore gutera imbere haba mu mubiri ndetse no mu ishuri.
Abatanze ibitekerezo ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko iki kibazo gikwiye kwitabwaho kuko umwana ashobora kuzatangira kwanga ishuri cyangwa ntanakurikire neza amasomo kuko bamwe baba basinziriye.
Ingengabihe ya Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko abiga mashuri y’incuke bagomba gutangira kwiga saa moya n’igice za mugitondo (7:30am) kugeza saa tanu n’igice za mugitondo (11:30am).
Abakoresha imbuga nkoranyambaga, bavuga ko biganisha ku iterambere ridakwiye ry’abana, bigatuma badashishikarira amasomo, bitewe nuko babyutswa mu gicuku.
Inzobere mu bijyane n’amashuri y’incuke muri Minisiteri y’uburezi Marie Thérèse UWIZEYEYEZU, aganira na The New Times nawe yemera ko iki ari ikibazo gikwiriye gukorerwa ubuvugizi ariko agaragaza ko hashobora kuzamo imbogamizi ku mashuri, ahanini zishingiye ko aba banyeshuri babyutswa hakiri kare kuko amashuri yose adafite ubushobozi bwo gutwarira abana bose icyarimwe hakeye.
Abandi bose batanze ibitekerezo bahuriza kukuba abanyeshuri mu mashuri y’incuke babyuka kare igihe bakwiye kuba baryamye, uku kubavana mu bitotsi by amugitondo ukurikije imyaka yabo kandi aribyo bibagirira akamaro, bishobora gutuma umwana akura yanga ishuri kuko ari ahantu ajya atabishaka.
SRC: TNT