Abatuarge mu karere ka Fizi mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo bamaganye igikorwa bise cya kinyamaswa cyo gusahura abaturage cyakozwe n’ingabo za Leta FARDC.
Ikinyamakuru l’actualite cyanditse ko aba basirikare batabaye abaturage bari batewe n’inyeshyamba zikica ingabo za leta 2, ariko mu kugaruka abasirikare basanzwe bashinzwe kurinda abaturage bakaba aribo babasahura.
Ukuriye sosiyete Sivile muri Fizi yavuze ko muri segiteri Ngandja abasirikare basahuye ibintu byinshi mu maduka y’ubucuruzi.
Umuvugizi w’ingabo za leta muri Fizi yavuze ko aya makuru atarayamenya ariko ari ikintu kigikurikiranwa.