USA-AFURIKA: Hakenewe ubwubahane mu mikoranire – Impuguke mu Bukungu

Impuguke mu bukungu zavuze ko ubutegetsi bushya muri Leta zunze umwe za Amerika, bukwiye guhindura uburyo bukoranamo ubucuruzi na Afurika kuko ngo uburyo bukorwa ubu usanga Amerika ishyiramo amananiza, kandi ko nidakosora iyi migirire ngo bizatuma Abanyafurika bahitamo gukorana ubucuruzi cyane n’Ubushinwa.

Abakurikiranira hafi ubuharinae mpuzamahanga  bagaragaza ko politiki yiswe  Amerika mbere na mbere yashyizweho n’uwari Perezida wa Amerika Donald Trump yirengagije cyane umugabane wa Afurika rimwe na rimwe ngo hari n’ibyemezo yafashe  byatumye ubucuruzi  hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Afurika busubira inyuma.

Impuguke mu bukungu Straton HABYAMIRANA agaragaza ko muri iki gihe isi yabaye umudugudu ibihugu bikeneye gukorana ubucuruzi bityo ko politiki ya Amerika mbere na mbere nta gikozwe ngo ihinduke ishobora gutuma ubukungu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika busubira inyuma.  

Bityo ngo birakenewe ko ubutegetsi bushya burangajwe imbere na Perezida Joe Biden bukwiye kwihutira kwitandukanya nayo.

Habyamirana ati “Ubuyobozi buriho urabona ko iminsi ishize ni mike ntabwo turamenya ngo buhagaze ku wuhe murongo, ariko icyo nemera kugira ngo ibintu bitangire kugenda neza ni uko iryo ihame rivuga ngo tubanze twirebeho mbere na mbere, iryo hame ntabwo ryakora.”

Akomeza agira ati “Kuko wirebyeho n’undi akirebaho ntaho twazajya tugana, ahantu Isi yari igeze ibintu byo kuvuga ngo gukorera hamwe no kwizera amasoko mpuzamahanga no gukorana n’abantu muri rusange ku rwego rw’Isi, ibyo bintu ntabwo bishobora kuzasubira inyuma. Ahubwo uzashaka gusubira inyuma akabyivanamo we azasigara inyuma ariko byo ntabwo bizigera bisigara inyuma. ”

Hari ibyemezo Donal Trump yagiye afata kubutegetsi bwe bigakoma  mu nkokora ubuhahirane bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Afurika, birimo nk’icyo muri 2018 aho Perezida Donald Trump yahagaritse bimwe mu bihugu bya afurika birimo n’u Rwanda mu masezerano y’ubucuruzi yitwa AGOA.

Ni amasezerano aha amahirwe yo kudasorera  imyambaro n’inkweto bituruka muri ibyo bihugu  byerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ibi bihugu Perezida Trump yabibizaga ko byashyizeho Politiki yo guca imyenda n’inkweto bya Caguwa.

Abasesengura iby’ukubungu bagaragaza ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikomeje amaninazi nk’aya mu by’ubucuruzi byatuma umubane wa Afurika urushaho gukorana ubucuruzi cyane n’Ubushinwa kandi ngo ibi byakoma mu nkokora ubukungu bwa Amerika.

“Mwarebye nyine ko igihugu nk’Ubushinwa cyo kidashyiraho imirongo ngenderwaho, kuri ubu kiri kugenda kinjira mu masoko yose haba no muri Afurika. Muri afurika cyane cyane, nonho nibwo ibindi bihugu bitangiye gukanguka bikavuga biti uzi ko cya gihugu gitangiye kuducura amasoko?” Impuguke mu bukungu Bwana Staron HABYALIMANA arabisobanura

Yakomeje agira ati “Ariko impamvu kiri kubacura amasoko ni uko cyo cyumvise iryo hame ryo kuvuga ngo iyo turi ku isoko turi gucuruza, mbere yo kubanza kubwira uburyo ki ngomba kugurisha ibyanjye cyangwa wowe ukambwira uburyo ki ibyanjye bigomba kuba bimeze kugira mbashe kubigura.”

Akomeza agira ati “Tubanze twumvikane ko hari ibyo ukeneye nanjye mbifite, hari ibyoo ukeneye nanjye nkeneye, nitumara kumvikana kuri icyo, noneho tubone kumvikana ngo ibyo ufite nabigeraho gute? Ibyo nibyo by’ingenzi. Umuntu wese uzaza yubahiriza iryo hamwe azakorana na Afurika.”

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame aherutse kugaragaza ko imikoranire ya Leta zunze umwe za Amerika ikwiye gushingira kubwubahane.

Ibi yabigaragaje mu kiganiro aherutse kugirana na Herbert Raymond McMaster wahoze ari Umujyanama mu Biro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bijyanye n’Umutekano ku ngoma ya Trump hagati ya 2017 na 2018.

Perezida Kagame yagize ati “Buri muntu wese ku Isi yumva yatekerereza u Rwanda cyangwa Afurika, niyo mpamvu  rero mbona icyiza ari uko  wareka Afurika n’u Rwanda  bakaba abafatanyabikorwa b’ibyo bihugu by’ibihangange biteye imbere, ariko nanone Afurika n’u Rwanda akaba aribo bihitiramo icyo bakora.”

Umukuru w’igihugu yakomeje agira ati “ Nk’urugero hari nk’ibintu twibukijwe n’iki cyorezo, iyo ubona ibihugu bigorwa no guhangana nicyorezo kuko  bidafite inzego z’ubuzima zikomeye zubatse mu buryo bwahangana nacyo. Ibyo bisobanuye dukeneye kubaka inzego z’ubuzima zacu zigakomera, … dukeneye kureba ku biza bitugiraho ingaruka, dukeneye kubaka ubushobozi bw’inganda zacu.  Muri izo ngero zose  rero,  Leta zunze Ubumwe za Amerika zifite  byinshi zafashamo  u Rwanda na Afurika kugira ngo biyubake bityo babe abafatanyabikorwa bakomeye ba Amerika.”

Umwaka ushize wa 2020, Muri Leta zunze Ubumwe za Amerika na Afurika bagiranye ibiganiro bigamije kurebera hamwe ahazaza h’ubucuruzi bw’impande zombie nyuma y’icyorezo cya  Covid-19.   

Abashoramari bo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika basabwe kwerekeza amaso muri Afurika kuko ngo ari ahantu heza hakorerwa imishinga ibyara inyungu.

Daniel HAKIZIMANA