Kigali: Kutamenya itandukaniro ry’amafaranga mazima n’amahimbano bikomeje kubahombya no kubafungisha

Bamwe mu baturage mu mujyi wa Kigali baravuga ko kutamenya itandukaniro ry’amafaranga mazima n’amahimbano bibashora mugihombo ndetse ukaba wafungwa utazi aho ayo mafaranga y’inkorano ufite yakorewe.

Barasaba Leta gukora ubukangurambaga bakigisha abaturage kumenya itandukaniro ry’ayo mafaranga.

Jean Baptiste NIYONIZERA yagize ati “Umuntu wese ufite amafaranga y’amahimbano Leta ntikwiye kumufunga kuko nawe ntaba azi aho yayikuye. Hari igihe ayigarurirwa avuye gushaka serivisi runaka ntamenye niba ari nzima kuko bigoye kuyimenya, abakora amafaranga aba ari abahanga cyane ni yo mpamvu Leta ikwiye gukaza ubukangurambaga tukabasha kumenya gutandukanya aya mafaranga.’’

Twizere Leon yagize atiNk’ubu twebwe dukora mu mafaranga tuba dufite ibibazo byinshi byo guhabwa amakorano cyangwa se tukayatanga tutabizi. Leta ikwiye kudufasha nk’aha hahurira abantu benshi bagashyiraho amafaranga umukiriya yaza,  inoti umuhaye akamenya kuyitandukanya n’amakorano’’

Ndayambaje Jean Claude aragira atiNKatwe dutwara amakamyo yerekeza hanze y’U Rwanda dukunze guhura n’ikibazo cyo guhabwa amafaranga yiganwe, ubu rero kubikuza amafaranga ku mu ‘agent’ utizeye ntiwabikora kuko yagushyira mu kaga ugafungwa uzira ubusa. Leta ikwiye guhagurukira abakora ibi byaha bagahanwa.”

Umuyobozi ushinzwe uburyo amafaranga yishyurwa n’uburyo akorwa  muri banki nkuru BNR Denis Dadou HABUMUGISHA, avuga ko amafaranga y’amakorano n’amazima bitandukanira kukuba  nta kirangantego aba afite, n’iyo uyitegereje neza imibare iba itanditseho imbere ndetse aba afite n’igipapuro cyoroshye ugereranyije n’amazima .

“Amafaranga uko akoze abantu bibwira ko tuyakora mu mpapuro zisanzwe ariko iyaba twajyaga tuyakora mu mpapuro zisanzwe abayigana baba benshi cyane, Ubundi nubwo tuyabona gutya akorwa mu gipapuro gikomeye cyane. Iyo uyakozeho wumva itandukaniro ryayo n’ay’impimbano kuko aya mafaranga iyo uyafashe ugakora ku mpande ahanditse Banki nkuru y’U Rwanda, wumva hariho utuntu dufata  cyane bitandukanye n’impapuro.”

Yunzemo agira ati “Mu gihe uwakoze amafaranga y’impimbano ukora ku gipapuro cy’amafaranga ukumva aroroshye cyane, amafaranga yose dufite y’amanyarwanda aba afite ikirangantego n’iyo uyitegereje neza usanga handitsemo BNR.”

Banko nkuru BNR igaragaza ko hari gutegurwa ubukangurambaga butandukanye bwigisha abaturage kumenya amafaranga y’inkorano n’amazima.

Habumugisha niwe ukomeza agira ati “Turateganya mu minsi iri imbere uko twagera ku baturage badafite uburyo bajya ku mbuga nkoranyambaga ngo barebe ubutumwa dutanga bushishikariza abantu kumenya gutandukanya amafaranga y’inkorano n’amafaranga mazima, tugashakisha ibikoresho cyane abaturage bashobora kwigiraho.’’

Banki nkuru y’U Rwanda igaragaza ko ugereranyije n’indi myaka umwaka wa 2020 ari ho hagabanutse abakora amafaranga y’amiganano kuko ari munsi ya 1% aho hafashwe agera ku 1500, ni ukuvuga atarenze miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.

Iyi Banki igaragaza ko inote y’ibihumbi bibiri ari yo ihimbwa cyane kurusha izindi kuko yorohera abigana.

Amiella AGAHOZO