Ubuziranenge bw’ubuki buri ku isoko burakemangwa

Hari abaturage banenga ubuki busigaye bugurishwa ku masoko aho bavuga ko bwongerwamo ibindi bintu bugata umwimerere wabwo.

Aba babugura bagaragaza ko bari basanzwe babukoresha nka kimwe mubibafasha kongera isukari mu mubiri, ariko baravuga ko ubu uburi ku isoko batabufitiye ikizere kuko bwongerwamo ibindi bintu.

Umwe ati “Ubundi ubuki bwiza nzi ko bujy akwirabura ukuntu, ntushobora kumenya niba bashyiramo isukari, nushobora kumenya niba hari ibindi bintu bashyiramo kugira umenye niba babutubuye. Bakagombye kureba uburyo abantu bacuruza ubuki mu buryo butemewe, nibo navuga cyane kuko nibo bashobora kuba bongeramo ibindi bintu.”

Undi yagize ati “Ubuki ntabwo bukizewe nka mbere. Urabona mbere hari ibyo bita guhakura n’imitiba bajyaga babuvanamo, ukabufata ako kanya ugahita ubukoresha ariko ubu usanga iyo ugiye kubukoresha butakiri nk’uko bwari bumeze mbere.”

Ibi biranemezwa n’ababucuruza mu mujyi wa Kigali aho bavuga ko ubunyangamugayo bwabaye bucye ku bacuruzi bacuruza ubuki, bagasaba inzego zishinzwe gupima ubuziranenge kubafasha kugira ngo isoko ry’ubuki ryongere ryizerwe.

Jean Claude SEWASE KARANGWA ni umuvumvu wabigize umwuga yagize ati “Njyewe niyo mbyumvise ni ibintu binandakaza cyane kuko baimo kwica  umwuga wacu, barimo kuwushyira mu byago bikomeye byo kubona abakiriya. Ibyo mbona babiterwa n’umuco mubi w’inda nini wo gushaka kurya amafaranga batavunikiye cyangwa se indamu nini.”

“Ibyo ni ukubura ubunyangamugayo muri uwo mwuga, aho usanga abantu bamwe bashobora kongeramo ibindi. Kandi mu by’ukuri hari uburyo abantu bashobora gushyira ingufu muri uwo mwuga ubuki bukaboneka, Noneho na bucye bwabonetse mu mizinga buza bufite umwimerere abantu bakabuhindura ibyo bituma abantu batangira gukemanga imiterere cyangwa se umwimerere w’ubuki, ugasanga niho abantu bakura impugenge zo kugura ikitwa ubuki bagahitamo kugura isukari aho kugira no ugure uburozi uzi ko ari ubuki.” Jean Dedieu KWIZERA ni acuruza ubuki.

Inzobere mu bijyanye n’imirire zigaragaza ko ubuki bwashyizwemo ibindi bintu bigira ingaruka mu buzima bw’abantu.

Urugero nk’ubwashyizwemo isukari bishobora gutera Kanseri.

“Ni uburozi, bishobora kongera ibyago byo gurwara kanseri, abantu bagomba kwitondera ubuki bakoresha kuko hari amayeri menshi abantu bakoresha kugira ngo babutubure.” Anastasie MUKAKAYUMBA ni umuganga mu bijyanye n’imirire iboneye.

Ikigo gishinzwe Kugenzura ibiribwa n’imiti, mu Rwanda FDA kiraburira abacuruzi bakora ibi ko binyuranyije n’amategeko kandi ko bakomeje kureba ababikora kugira ngo bahanwe n’amategeko abuza gucuruza ibitujuje ubuziranenge.

Umuyobozi ushinzwe ubugenzuzi bw’imiti n’ibiribwa muri iki Kigo Alex Gisagara ati “Ikibazo cy’ubuki turakizi, ubwo twafashe ku isoko twarabupimye turanabuhamagaza buvanwa ku isoko. N’ejo hari igikorwa cy’ubugenzuzi twarimo za Kinyinya n’ahandi hensi, hari abo twafashe RIB irabatwara, muri iyi minsi turaosohora amazina y’ubwo buki bukorwa mu buryo butemewe. Icyo kibazo rero turi kugikurikirana ingorane turimo ni uko abenshi bahishirana.”

Nubwo nta mubare FDA itangaza w’abamaze gufatirwa mu gucuruza ubuki butujuje ubuziranenge, ivuga ko hari abamaze gufatwa hari n’abandi bafitweho amakuru mugihe cyiza baza gushyirwa ahagaragara, kugira ngo abaturage badakomeza kugura ubuki bwabateza ibibazo.

Leta y’u Rwanda ivuga ko irajwe ishinga no kongera umusaruro w’ubuki nibura ugere kuri toni 8 mu myaka 3 iri imbere.

Nubwo ubuki ku isoko mu gihugu imbere buvugwaho kongerwamo ibindi bintu, ubwoherezwa mu mahanga inzego zibishinzwe zivuga ko nta kibazo kiragaragaramo.

Yvette UMUTESI