Umwunganizi wa Rusesabagina yasabye amezi atandatu yo kwiga dosiye

Mu rukiko, umwunganizi wa Paul Rusesabagina yasabye ko iburanisha ryasubikwa bagahabwa amezi atandatu yo kwitegura no gusoma neza dosiye kuko ngo byabafasha gutegura urubanza.

Ibi byatangajwe ubwo  Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya Imipaka ruherereye mu Karere ka Nyanza, rwasubukuraga urubanza Paul Rusesabagina, Nsabimana Callixte ‘Sankara’ na Nsengimana Herman n’abandi 18 baregwamo ibyaha bifitanye isano n’ibikorwa by’iterabwoba bakekwaho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Werurwe 2021.

Mu iburanisha ry’uyu munsi Me Rudakemwa Félix wunganira Paul Rusesabagina yumvikanye asaba ko umukiriya we akenewe umwanya uhagije kugira ngo abone igihe gihagije n’ibikoresho bimufasha gutegura urubanza.

Me Felix Rudakemwa yakomeje agaragaza  ko nibura kugira ngo babone umwanya uhagije wo kwiga neza kuri dosiye, akeneye amezi nibura atandatu kuko ngo byabafasha gusobanura neza dosiye.

Ati “Icyo gihe nibura ni bwo twazaza imbere yabo ku buryo dusobanura neza dosiye.’’

Ku wa 1 Werurwe 2021, urukiko rwasuye Gereza ya Mageragere avuga ko atabashije kwiregura kuko atabonye uburyo bwo gutegura imyiregurire ye.

Urukiko rwemeye ko ahabwa ibikoresho ndetse inyandiko yohererezanya n’abavoka be zitajya zifatirwa.

Me Rudakemwa ati “Uwo nunganira arasaba ko ubusabe bwe bujya mu bikorwa kugira ngo atangire kwiregura.’’

Me Rudakemwa yavuze ko inyandiko ikubiyemo ikirego igera ku mapaji 300, wakongeraho za ‘annexe’ amapaji akaba arenga ibihumbi 10 bityo ko byaba byiza bahawe imashini iherekejwe n’ibindi bikoresho birimo Imprimante na scanner kugira ngo umukiriya we ajye ahererekanya inyandiko n’abavoka be.

Paul Rusesabagina yavuze ko umuyobozi wa gereza yamwemereye kumuha mudasobwa ariko kugeza iki gihe ntabwo arayibona.

Ati “Ubu sinshobora kwinjira muri dosiye. Urubanza si igitabo umuntu asoma ahindura paji, bisaba kubisesengura. Nifuje ko bishobotse nanjye mwampa uburyo bwo kwicara nkiga kuri iyi dosiye duhuriyemo turi abantu 21. Nimara kubisoma, maze kubyiga nanabiganiriyeho n’abanyunganira mu mategeko, tuzaze kuburana ariko tuburana dosiye tuzi neza. Icyifuzo cyanjye ni uko ntegereje ko umuyobozi wa gereza ampa ibyo yansezeranyije.’’

Yavuze ko no gufotora dosiye gusa nabyo ari urugendo rurerure cyane.

Umucamanza Muhima Antoine yavuze ko gufotora dosiye bitakiri ngombwa.

Rusesabagina yasabye ko yahabwa igihe, imashini yaboneka akazabona uko yiga kuri dosiye ye.

Me Rudakemwa yabwiye inteko iburanisha ko umukiriya we yangiwe guhabwa abanyamategeko be barimo Kate Gibson na Philippe LaRochelle.

Ubwo yatangaga ubwo busabe, yasubijwe ko hashingiwe ku masezerano mpuzamahanga ku kijyanye n’imikoranire y’ibihugu hanzuwe ko bitashoboka.

Rusesabagina yavuze ko kuba atunganiwe n’abavoka be byabaye imbogamizi.

 Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ubusabe ari uburyo bwo gutinza urubanza kandi ko bidakwiye guhagarika urubanza rwose.